Kwaka inguzanyo muri banki si ikinegu ahubwo ni ishema - Umuyobozi wa BK

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Gatera James, arakangurira abantu b’amikoro atandukanye kugana banki bagasaba inguzanyo, kugira ngo barusheho gutera imbere kuko kugira inguzanyo ya banki ubwayo atari bibi.

Gatera ashimangira ko ari ishema gukoresha inguzanyo banki kuko ngo nta muntu udakenera inguzanyo, nk’uko yabitangarije mu biganiro iyi banki yagiranye n’abakiriya bayo bi mu karere ka Gakenke, kuri uyu wa gatanu tariki 20/2/2015.

Umuyobozi mukuru wa BK (hagati wambaye amadarubindi) hamwe n'abayobozi bandi ba BK baganira n'abakiriya b'Ishami rya Gakenke.
Umuyobozi mukuru wa BK (hagati wambaye amadarubindi) hamwe n’abayobozi bandi ba BK baganira n’abakiriya b’Ishami rya Gakenke.

Yashimangiye ko mu bihugu byateye imbere kuva ku nzu babamo kugeza ku bikoresho byo mu nzu byose usanga ari inguzanyo ya banki bagakora bishyura kandi usanga nta kibazo bafite, yongeraho ko kugira inguzanyo ya banki ari ishema.

Yagize ati “ Nkaba mbashishikariza kugana banki yanyu mukayegera mugasaba inguzanyo. Nta mukire udakenera inguzanyo ntibibaho wa wundi udakenera inguzanyo ntabwo aba ari umukire, uko ukira ni ko ukenera inguzanyo nyinshi ntimugatinye gusaba inguzanyo muri banki si ikinegu ahubwo ni ishema.”

Bamwe mu bakiriya ba BK bitabiriye ibi biganiro bashima serivisi ibaha.
Bamwe mu bakiriya ba BK bitabiriye ibi biganiro bashima serivisi ibaha.

Uyu muyobozi wa banki yasabye abakiriya ba BK gutinyuka gusaba inguzanyo ariko bakarangwa n’ubunyangamugayo n’umutima wo kwishyura neza inguzanyo basabye, ngo bizabateza imbere ndetse na banki yabo idasigaye inyuma.

Yijeje abakiriya ba banki ya Kigali izakomeza kuba ku isonga mu gutanga serivisi nziza no kurushaho kwegera abaturage bayigana kugira ngo babashe kubona amafaranga yo gushora mu mishinga yo kwiteza imbere.

Banki ya Kigali yafunguye Ishami rya Gakenke tariki mu Ukwakira 2010, ikaba ikomeje kwegera abakiriya bayo aho yafunguye irindi shami ryayo mu Murenge wa Ruli kuva mu Kanama 2014 ndetse ifite n’agashami (guichet) kuri Nyirangarama n’abakorana na yo (agents) 26 mu karere kose.

Abagana Banki ya Kigali by’umwihariko Ishami rya Gakenke bemeza ko itanga serivisi nziza ahantu hose. Sina Gerard ni umwe mu bamaze imyaka myinshi akorana na BK avuga ko yagiye hanze kurangura maze arashirirwa banki imuguriza amafaranga ku ikarita akoresha, ibicuruzwa yashakaga byose arabitahana.

Icyakora, ngo umubare w’abakoresha ikoranabuhanga rya terefone mu kubona serivisi za banki baracyari bake, impamvu itangwa ni uko badasobanukiwe uko iryo koranabuhanga rikora bagasaba ko bahabwa amahugurwa.

Banki ya Kigali yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 1967 ihuriweho na Leta y’u Rwanda n’abashoramari b’Ababiligi, ariko kuva muri 2007 imigabane yose yegukanwe na Leta y’u Rwanda.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

kwiguriza ni byiza cyane kuko bituma utera imbere gusa iyo wabaze neza ariko bitari ibyo ushobora kuyatamo utize neza umushinga kandi hari benshi babikoze barakira

gatera yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Ndabasabako mwanguriza million
Nkihagira umurimo wokorora inkoko ningurube nkajya mbishyura mubyiciro burimezi atatu nkabaha ibihumbi ijana murakoze cyane munfashe ndebeko nacika ubucyenw

Ndikumwenayo arex yanditse ku itariki ya: 17-01-2024  →  Musubize

ARIKO SE NKATWE B,URUBYIRUKO MUDUTEGANYIRIZA IKI KO MBA NUMVA NTAGAHUNDA YACU IHARI?

SAFARI yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

Sha nukuri ubucyene butumereye nabi bayobozi mushake ikinu mukorera urubyiruko kuko biradusaza kbx

Ndikumwenayo arex yanditse ku itariki ya: 17-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka