Shampiyona ya Volleyball igiye gutangira

Ku wa gatandatu tariki ya 21/02/2015, Shampiyona y’umukino w’Intoki wa Volleyball iraza gutangira mu bahungu ndetse n’abakobwa.

Amakipe agera ku munani niyo aza kuba atangira Shampiyona mu bagabo ndetse no mu bagore, imikino iteganijwe ku munsi wa mbere yose izaba ku isaha ya Saa ine.

Iyi Shampiyona itangiranye impinduka nyinshi aho amakipe amwe yagiye atakaza abakinnyi andi nayo ariko yiyubaka. Ikipe y’APR yagaruye Yakana Lawrence avuye mu ikipe ya Palandoken Belediye yo muri Turukiya, mu gihe ikipe ya Rayon Sports VC nayo yasinyishije umukinnyi Mutoni Adolphe wavuye muri INATEK, aho yabisikanye na NTAGENGWA Olivier.

Shampiyona y’umwaka ushize wa 2014 yari yarangiye igikombe cyegukanwe n’ikipe y’APR VC mu bagabo naho mu bagore cyegukanwa na Rwanda Revenue Authority.

Rwanda Revenue Authority niyo yatwaye igikombe cya Shampiyona iheruka mu bagore.
Rwanda Revenue Authority niyo yatwaye igikombe cya Shampiyona iheruka mu bagore.

Uko imikino iteganyijwe:

Mu bagabo

Ku wa gatandatu

APR-Umubano Blue Tigers
Rayon- Kirehe
KVC-Lycée de Nyanza
INATEK- Rusumo High School

Ikipe ya KVC yiteguye kwitwara neza.
Ikipe ya KVC yiteguye kwitwara neza.

Ku cyumweru

APR- Rusumo High School
Rayon- Lycée de Nyanza
INATEK- Kirehe
KVC-UBT

Rayon sport VC na APR VC zizahura ku wa 22/03/2015.
Rayon sport VC na APR VC zizahura ku wa 22/03/2015.

Mu bagore

Ku wa gatandatu

RRA-Inyemeramihigo
APR-St Joseph
St Aloys-IPRC Kigali
Ruhango- Lycée de Nyanza

Ikipe ya Lycée de Nyanza.
Ikipe ya Lycée de Nyanza.

Ku cyumweru

RRA- Lycée de Nyanza
APR-IPRC
Ruhango-St Joseph
GS St Aloys-Inyemeramihigo

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka