Nyamasheke: Ababyeyi bafite abana bagaragayeho imirire mibi bahawe amatungo magufi

Mu rwego rwo guca burundu indwara zituruka ku mirire mibi, Akarere ka Nyamasheke kari koroza amatungo magufi ababyeyi bafite abana bagaragayeho indwara zitandukanye zikomoka ku mirire mibi nka bwaki.

Kurwanya ikibazo cy’imirire mibi ni umwe mu mihigo ya ba Mutimawurugo bahize ubwo basozaga itorero. Iyi mihigo bagomba kuyesa ku itariki ya 08/03/2015 ku munsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Akarere ka Nyamasheke kavuga ko katekereje koroza aba babyeyi hagamijwe kureba umuti urambye ku kibazo cy’indwara zituruka ku mirire mibi.

Joichim Kabanda, umukozi w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango yasobanuye ko bagize igitekerezo cyo kubagabira amatungo magufi kugira ngo abahe ifumbire bashobore gufumbira akarima k’igikoni babone indyo yuzuye, aho kubaha amata cyangwa ubundi bufasha bushira ako kanya bigatuma ubu burwayi bwo budacika burundu.

Ababyeyi bahawe ihene bemeza ko bazazibyaza umusaruro mu guhangana na bwaki mu bana.
Ababyeyi bahawe ihene bemeza ko bazazibyaza umusaruro mu guhangana na bwaki mu bana.

Yagize ati “Twatekereje uburyo buzaca iki kibazo ku buryo burambye aho kubaha nk’amata baranywa akarangira ako kanya bakize nyuma bakazongera kurwara kuko ya mata batayahorana. Izi hene zizabafasha kubona ifumbire, bafumbire uturima tw’igikoni tubahe imboga bazitekere aba bana kandi izi mboga zo zizahora ziboneka kuko ifumbire nayo izahoraho”.

Cyakora uyu mukozi yavuze ko ikibazo kikigaragara ari imyumvire y’abaturage itarahinduka dore ko batajya bita no kumenya niba abana babo bariye ibiryo babateganyirije.

Iyi akaba ari nayo mpamvu mbere yo guhabwa aya amatungo magufi aba babyeyi babanza kwigishwa ku ngingo zitandukanye.

Bankundiye Etienne, umuyobozi w’ubuzima mu Karere ka Nyamasheke, ubwo yigishaga aba babyeyi mbere yo guhabwa ihene, yabasobanuriye ko bagomba kwita ku bana babo babaha indyo yuzuye dore ko bidasaba amafaranga menshi nk’uko bamwe babyitwaza.

Yabaganirije kandi kuri gahunda zitandukanye zirimo kugira uruhare rugaragara mu gukurikirana abana babo, kubyara abo bashoboye kurera, kwitabira gahunda zigamije ubuzima bwiza nk’akarima k’igikoni n’izindi.

Bankundiye yabanje kwigisha aba babyeyi guha abana babo indyo yuzuye mbere yo guhabwa ihene.
Bankundiye yabanje kwigisha aba babyeyi guha abana babo indyo yuzuye mbere yo guhabwa ihene.

Ukwitegetse Marguerite wo mu Murenge wa Gihombo, umwe mu bahawe ihene yishimiye kuba baratekerejweho, maze avuga ko agomba gukora uko ashoboye ikamufasha kurwanya imirire mibi yagaragaye ku mwana we.

Ati “umwana wanjye namujyanye kwa muganga bambwira ko ibiro bye bidahuye n’imyaka afite, kandi mfite akarima k’igikoni. Iyi hene iramfasha kukitaho kuko ndajya mbona agafumbire ko kushyiramo”.

Amatungo atangwa arimo ihene, ingurube ndetse n’inkwavu agatangwa hashingiwe ku cyifuzo cya buri wese ugomba guhabwa itungo. Mu karere kose biteganyijwe ko hazatangwa ihene 200, ingurube 200 ndetse n’inkwavu 1200.

Nyuma yo gusoza itorero rya ba Mutimawurugo, nibwo ba Mutimawurugo bo mu Karere ka Nyamasheke bashyizeho Komite ishinzwe kwita by’umwihariko ku kibazo cy’imirire mibi yari ikigaragara mu Karere ka Nyamasheke. Iyi komite niyo yatekereje kuremera aba babyeyi amatungo magufi.

Inkuru dukesha Inama y’igihugu y’Abagore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka