Rulindo: Abadepite b’abadage bishimiye uko inkunga igihugu cyabo cyatanze yakoreshejwe

Itsinda rya bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bo mu Gihugu cy’Ubudage bayobowe na Honorable Anita Schafer basuye Akarere ka Rulindo, ku wa kabiri tariki ya 17/02/2015, bagamije gusura ibikorwa by’amajyambere byatewe inkunga binyujijwe mu mushinga w’Abadage wa KFW.

Abadepite b'Abadage bishimiye uko inkunga igihugu cyabo gitanga ikoreshwa mu bikorwa binyuranye byo mu Karere ka Rulindo.
Abadepite b’Abadage bishimiye uko inkunga igihugu cyabo gitanga ikoreshwa mu bikorwa binyuranye byo mu Karere ka Rulindo.

Bimwe mu bikorwa bagaragarijwe byatewe inkunga harimo amaterasi y’indinganire aherereye mu Murenge wa Rusiga, umuriro w’amashanyarazi wagejejwe ku baturage batuye Umurenge wa Rusiga, ndetse n’inyubako z’ishuri rya Inyange Girls’ school of Sciences riherereye mu Murenge wa Rusiga.

Nyuma yo gusobanurirwa no kwerekwa ibikorwa byakozwe n’inkunga batanze, aba badepite bari baherekejwe na bamwe mu badepite bo mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bagaragarije abayobozi bo muri aka karere ko bashimishijwe n’uburyo bakoresheje inkunga bahawe, kandi babizeza ko bazakomeza kugirana ubufatanye n’imikoranire myiza cyane cyane mu bikorwa bijyanye n’iterambere.

Iri shuri ry'igorofa ni kimwe mu biterwa inkunga n'Ubudage.
Iri shuri ry’igorofa ni kimwe mu biterwa inkunga n’Ubudage.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka