Haracyari imbogamizi mu kwaka imisoro yeguriwe uturere

Nyuma y’aho hafatiwe icyemezo ko Ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) ari cyo gisoresha imisoro yeguriwe uturere, benshi mu bagomba kuyitanga ngo bakomeje kuyikwepa.

Iyo misoro yeguriwe uturere RRA ivuga ko hakenewe imbaraga nyinshi zo kuyegeranya ni ipatante, umusoro ku nyungu z’ubukode hamwe n’uwo ku mutungo utimukanwa, ndetse n’amahoro ku bukode bw’ubutaka.

Abatitabira gutanga iyo misoro ngo barimo abacuruza ku dutaro, abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bafashijwe kwiteza imbere, abajyanama mu mishinga itandukanye ndetse n’abafite amazu bakodesha, nk’uko byatangajwe na Gakwerere Jean Marie Vianney, ushinzwe imisoro yeguriwe uturere muri RRA.

Umukozi wa RRA ahugura abanyamakuru ku bijyanye n'imisoro yeguriwe uturere.
Umukozi wa RRA ahugura abanyamakuru ku bijyanye n’imisoro yeguriwe uturere.

Mu mahugurwa RRA yageneye abanyamakuru ku wa kane tariki 19/2/2015, Gakwerere yagize ati “biratugoye cyane kwishyuza bene abo bantu ndetse n’abandi bose bakora ubucuruzi butemewe”.

Zimwe mu ngamba zafashwe na Rwanda Revenue Authority ni ugukomeza ubukangurambaga hamwe n’ubugenzuzi bwo kumenya amazu akodeshwa hirya no hino mu gihugu; abazafatwa bakwepa imisoro bakaba bazabihanirwa, nk’uko Umuyobozi ushinzwe imisoro yeguriwe uturere yabitangaje.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro kandi kiraburira abatamenyekanisha imiterere y’ubucuruzi bwabo niba bunguka cyangwa bahomba, ndetse n’abakwa umusoro ku nyungu, umusoro ku nyongeragaciro n’umusoro ku mushahara (isanzwe ari iy’icyo kigo) ko hakomeje gufatwa ingamba zikomeye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka