Jody Phibi arashyize agiye ku rutonde rwa PGGSS V

Umuririmbyikazi Jody Phibi arashyize yinjiye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar (PGGSS) bwa mbere mu mateka ye, nyuma y’uko abafana bari bamaze iminsi banenga EAP kudaha amahirwe abahanzi b’abahanga.

Jody Phibi yatangarije abanyamakuru ko yitanze uko ashoboye, ndetse ashora n’imari itari nke muri muzika kugira ngo abashe kwinjira mu iri rushanwa.

Jody ati “Gukorana umwete biratinda bigatanga imbuto nziza”.

Jody avuga ko gukora cyane bitinda bigatanga umusaruro.
Jody avuga ko gukora cyane bitinda bigatanga umusaruro.

Indirimo za Jody Yegwe na Karimo muri iyi minsi zirimo kubica mu karere k’Africa y’Uburasirazuba, muri Uganda ho ntizisiba gutambuka kuri za televiziyo na radiyo zitandukanye.

Jody ni umuririmbyikazi urimo kugenda atera imbere ku buryo bugaragara ndetse akanakundwa n’abahanzi bagenzi be n’ubwo mu bihe bishize atari yarigeze agera ku rwego rugaragara.

Andrew Shyaka / Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

joddy urimwiza pe

rutwe yanditse ku itariki ya: 26-02-2015  →  Musubize

Ndabona asa neza uwamurongora

Kibwa yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

nc kuri jody,nakure agere kure.

Fabien Uwitije yanditse ku itariki ya: 20-02-2015  →  Musubize

kbs jody arabikwiye kuko yakoze cyane kuva kera ahubwo bari baratinze kumushyiramo

ray j yanditse ku itariki ya: 20-02-2015  →  Musubize

ni Johnson Mwampaye number ya jody

kevin johnson yanditse ku itariki ya: 19-02-2015  →  Musubize

Ndabona umuntu yamushyigikira kuko ndabona ahari we agifite umwimerere w’umubiri atarihindanya nk’abandi biyita abahanzi, ukagirango kuba umuhanzi ni uguta umuco n’akaranga k’igihugu.

ascvhjk yanditse ku itariki ya: 19-02-2015  →  Musubize

jody yarakwiye kunjya muri guma guma kuko yarakoze kbsa.gd luck kuri jody.

emmy yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

nkurikije uko jody phibi yatangiye,n,ubuhanga yagiye agaragaza icyi nicyo gihe ngo asuruke muri guma guma kbsa.amahirwe masa kuri jody.

emmy yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka