Impaka z’urudaca ku bahanzi 15 bakomeje muri PGGSS 5

Nyuma y’uko tariki 16/02/2015 hasohotse urutonde rw’abahanzi 15 bagomba gukomeza bakazakurwamo 10 bazahatanira PGGSS ku nshuro ya gatanu, impaka z’urudaca zirakomeje mu bakunzi ba muzika n’abandi bayikurikiranira hafi.

Abahanzi 15 babashije kujya kuri uru rutonde mu bagabo harimo; Active, Bull Dog, Bruce Melody, Danny Nanone, Dream Boyz, Senderi International Hit, Jules Sentore, Social Mula, Naason na Urban Boyz, naho abahanzi b’igitsinagore babashije kujya kuri uru rutonde ni batanu gusa aribo Jody, Knowless, Queen Cha, Paccy na Young Grace.

Bamwe mu bahanzi bari bizewe cyane kandi bafite imbaga y’abafana batabashije kugaragara kuri uru rutonde, ku mwanya wa mbere hazaho Christopher usanzwe ubarizwa muri Kina Music ndetse akaba muri PGGSS y’umwaka ushize yarabashije kwegukana umwana wa kane akarusha benshi muri bagenzi be bari bahanganye.

Hari abatumva impamvu Christopher yasigaye.
Hari abatumva impamvu Christopher yasigaye.

Ku mwanya wa kabiri hazaho umuhanzi Danny Vumbi ukunzwe cyane muri iyi minsi kubera indirimbo ye “Ni Danger” benshi bahamya ko ari indirimbo y’ibihe byose; ndetse benshi bakimara kumubona ku rutonde rw’abahanzi 25 bahise batangira kuvuga ko nta kabuza iri rushanwa azaryegukana dore ko abafana abafite kandi akaba ari no mu bahanzi bake bazi kuririmba by’umwimerere (Live).

Undi muhanzi uri kugarukwaho cyane ni Teta Diana aho benshi bemeza ko batazi icyo yazize kugira ngo abe atabashije kugaragara kuri uru rutonde rw’abahanzi 15 nyamara yarakoze cyane, ndetse uwavuga ko muri iyi minsi ari muri bake mu bahanzikazi bigaruriye imitima y’abafana ataba abeshye.

Rafiki nawe ni umuhanzi uri kuvugwa cyane mubo abafana bari biteze ariko ntibamubone.

Abafana bamwe bavuga ko Dany Vumbi (wambaye umukara) atari akwiye kubura mu bahanzi 15 bakomeza muri PGGSS V.
Abafana bamwe bavuga ko Dany Vumbi (wambaye umukara) atari akwiye kubura mu bahanzi 15 bakomeza muri PGGSS V.

Bamwe mubagize icyo babivugaho bagiye bagaruka kuri aba bahanzi bibaza impamvu batabashije kuboneka mu bahanzi 15 nyamara bujuje ibisabwa kurusha benshi mubaje ku rutonde.

Hari uwagize ati “Ariko Mana nk’ubu koko Teta Diana azize iki? Queen Cha duheruka mu cyi ngo arakomeje? Mana koko ibi ni ibiki? Young Grace na Jody bakoze hit yihe irenze canga ikarita, kata na fata fata? Bubu mwarengereye ndababaye cyane simbyumva”.

Mugenzi we wagerageje gutanga igisobanuro cyatumye Teta atagaragaramo yagize ati “Muzi impamvu Teta asigaye? Jody na Teta muri live Knowless yari gukubitira he muri abo babiri?”.

Undi nawe ati “Iri rushanwa ko mbona ritangiye nabi? Nari nziko bisubiyeho none ndabona ari ntacyahindutse! Wansobanurira ute niba atari amanyanga ko wakuramo Danny Vumbi na Christopher ugasigamo Naason na Bull Dog? Bakoze iki koko?”.

Teta ntiyabashije kujya muri 15 bakomeje muri PGGSSV kandi ari umwe mu bakobwa bamaze kwigarurira abafana muri iki gihe.
Teta ntiyabashije kujya muri 15 bakomeje muri PGGSSV kandi ari umwe mu bakobwa bamaze kwigarurira abafana muri iki gihe.

Ku rundi ruhande hari abasanga Christopher ngo yaba ashobora kuba yarazize ikibazo yagiranye na Clement Ishimwe. umuyobozi wa Kina music ubwo yashakaga kuyivamo bityo akamukurishamo muri aya marushanwa, gusa ibi ntawabihamya dore ko iki kibazo hashize igihe kirekire bagikemuye hagati yabo.

Ibi bibaye mu gihe abakurikiranira hafi muzika n’abakunzi bayo bacyibaza impamvu umuhanzi nka Ama-G The Black, Uncle Austin, Lil G n’abandi babura ku rutonde rw’abahanzi 25 bakoze mu Rwanda nyamara bari mu bahanzi batakagombye kuburamo.

Tubibutse ko kugira ngo umuhanzi abe yagaragara ku rutonde rw’abahanzi 25 yagombaga kuba yarakoze indirimbo imwe y’amajwi n’indi imwe y’amashusho mu mwaka wa 2014; umuhanzi (cg itsinda) yagombaga kuba yarakoze indirimbo z’amajwi 5 n’iz’amashusho 3 hagati ya 2011 na 2013 hakaba haratangajwe uru rutonde rw’abahanzi hakurikijwe ngo abatowe cyane mu bujuje ibi byavuzwe haruguru.

Kugeza ubu harakibazwa icyaba cyakurikijwe kugira ngo umuhanzi abe yagaragara ku rutonde rw’abahanzi 15 bakuwe muri 25 dore ko ngo 25 batowe hakurikijwe abagize amajwi menshi nyamara 15 ntihagaragazwa icyaba cyarakurikijwe.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nubwo ntinze ndabona ubuhanzi bwacu ntoho buhagaze uretseko abari kubuha agaciro bonyine ugira ngo ntibazi aho bajya’’abahanzi’’
Reba nka Senderi mbona nta ntego afite abyina nabi,yambara nabi clips ze nta professionalism irimo nabandi..

Hitach yanditse ku itariki ya: 19-02-2015  →  Musubize

Nge ntago twemeranya nabavuga kuri abo bahanzi Ese ni ikihe gikorwa wambwira Christopher yakoze kuva 2011----2013 kiruta ibyo bariya batoranijwe bakoze even Danny naho teta we ntcyo navuga uretse na PGGSS na Salax ntashobora kujyamo kbsa kuko ntacyo wambwira yakoze gsa nakomeze yikorere interpetations za kamariza ark ize kbsa zo ntazo

Hanyuma kugalitoday namwe nimukora inkuru muge mukoma urusyo mukone n’ingasire none ko mucuga Ngo kabaka ntibyumvikana uburyo atajemo kuki mutavuga abo mubona batari bakwiye kuzamo????

TutuN yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Ubutaha Ntimuzabyongere,gusa Nimutugaragarize Icyo Mwagendeyeho Mutora 15.

Kwezinizo Zoubeda yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Buri muntu nakazike nimubareke niba baragakoze nkuko bikwiriye niba barakushe byose Bifite sanctions! Pistive $ negative God is one to reward.

Valens.....XXX yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

bazinabaramurenganyuje danny vumb nawenuko harimworuswa nasoni ntiyarikuruta danny vumb nkabwirindatwa ata amahirwemasa

tete dianne yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

Haryangoturwanyeruswa ntacyotwakorakuko haraboyinjiyemumaraso nigutumuhanzinka tete wamusigugafata nason? Nigutewasiga kid gaju ugafata active cg sender haryangonukowe agaburibihaza nimpungure? ngonatakibonantarongora ngobatoye uwaguze fanta

Naphtal yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka