Ubuyapani: Bakoze akamashini kifashishwa mu kuganira n’injangwe

Mu rwego rwo korohereza abakunda korora injangwe kuvugana na zo, isosiyete yo mu gihugu cy’Ubuyapani yakoze akamashini yise Meowlinual gafasha umuntu kumenya ibyo injangwe ivuga ahereye ku myitwarire yayo.

Abahimbye ako kamamashini mashini bavuga ko kabasha kugaragaza igisobanuro cy’amarangamutima 21 y’injangwe bityo kakabasha gusobanura ibijyanye n’imyitwarire itandatu y’injangwe, ndetse kakanagaragaza impamvu inyahuza.

Aka kamashini kazajya gafasha umuntu kuganira n'injangwe ye.
Aka kamashini kazajya gafasha umuntu kuganira n’injangwe ye.

Aka kamashini gasobanura ururimi rw’injangwe ngo kakaba kifashisha amagambo 200. Uretse kuba aka kamashini kagaragaza ibyo injangwe iba ishaka kuvuga, ngo kanagaragaza uko injangwe imerewe.

Bivuze ko gashobora kugaragaza niba irwaye, niba itarwaye cyangwa se niba yishimye cyangwa ibabaye.

Meowlingual (akamashini gashobora kugufasha kuganira n’injangwe) ngo kakaba kagura amadolari y’Amerika 169 (169$). Bivuze ko kagura hafi ibihumbi ijana na makumyabiri by’amafaranga y’u Rwanda (120,000 Rwf).

Icyakora, ubu kubasha kuganira n’injangwe byihagazeho kuko Meowlingual imwe igura amadorari 169 (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 120).

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndumvabashatsebakongerakuberako aribo bonyinebagafite kwi si

IRADUKUNDA yanditse ku itariki ya: 8-03-2015  →  Musubize

ayo ni macye ahubwo

b yanditse ku itariki ya: 14-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka