Yagonzwe n’ikamyo ya UNHCR mu Nkambi ya Gihembe imuca akaguru

Ngabonziza Aimé Serge, umwana wo mu kigero cy’ imyaka nka 12, akaba mwene Bizimungu Athanase na Jamaal Devothe, nyuma yo kugongwa n’ikamyo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (UNHCR), ku wa gatandatu tariki 07 Gashyantare 2015 ikamuca akaguru none ubu akaba arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali ngo ahangayikishijwe n’ikibazo cy’imibereho.

Kuri ubu Ngabonziza n’umurwaza we ngo ntibabona ibibamutunga bihagije bakaba banafite ikibazo cy’uko azabona insimburangingo dore ko ababyeyi bahungiye mu Rwanda bavuye muri Congo bakaba baba mu Nkambi y’Impunzi ya Gihembe iri mu Kagari ka Gihembe, Umurenge wa Kageyo ho mu Karere ka Gicumbi.

Ngabonziza akeneye insimburangingo nyuma yo kugongwa n'ikamyo ya UNHCR.
Ngabonziza akeneye insimburangingo nyuma yo kugongwa n’ikamyo ya UNHCR.

Jamaal Devothe, umubyeyi wa Ngabonziza umurwaje, avuga ko umuhungu we yagonzwe n’ikamyo ya UNHCR ubwo yari igemuye amazi muri iyo nkambi.

Agira ati ’’ Uyu muhungu wacu yagonzwe n’ikamyo ya HCR isanzwe igemura amazi mu nkambi ku wa gatandatu saa tatu z’amanywa imushwanyaguza akaguru k’iburyo, ahita ajyanwa n’imodoka ya MIDIMAR mu bitaro bya Gicumbi, aho atatinze kuko bahise bamwohereza mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK ubu akaba ariho arwariye.’’

Bakigera muri CHUK, umubyeyi wa Ngabonziza Aimé Serge, yatangaje ko birwanyeho umwana agashyirwa mu bitaro akaguru bakagaca kuko kari kashwanyaguritse.

Kuva icyo gihe kugeza kuri uyu wa kabiri tariki 10 Gashyantare 2015 ngo akaba ari bwo batangiye kwitabwaho na AHA (African Humanitarian action), umwe mu miryango y’abafatanyabikorwa ba UNHCR wita ku buzima bw’impunzi zirwariye hanze y’inkambi.

Umuryango wa Ngabonziza uhangayikishijwe n'imibereho ye aho arwariye muri CHUK.
Umuryango wa Ngabonziza uhangayikishijwe n’imibereho ye aho arwariye muri CHUK.

Jamaal Devothe akomeza atangaza ko n’ ubwo uyu muryango ubitaho ku bijyanye n’ubuvuzi ndetse n’amafunguro, ngo amafunguro bahabwa adahagije kandi ngo akaba ari amafunguro asanga adakwiye guhabwa umurwayi w’umwana uri ku miti.

Avuga ko amafunguro bamuha ari umuceri, ibishyimbo n’ibitoki bidahinduka mu gihe ngo yagombye guhindurirwa amafunguro kandi akanabona imbuto kugira ngo bimwongerere imbaraga kuko aterwa inshinge za buri munsi.

Ikindi kandi ngo birwanaho ku bikoresho by’isuku none ubushobozi burimo kubashirana dore ko nk’impunzi ari nta handi bakura.

Jamaal Devothe akaba asaba uwo ari wese washobora kugira icyo abamarira kubagoboka kugira ngo bashobore kuba muri ubwo buzima bwo mu bitaro avuga ko butoroshye kandi ngo bikaba bigaragara ko bazabubamo igihe kinini.

Akomeza avuga ko umuhungu we, Ngabonziza wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yamugaye akiri muto azize impanuka none akaba yifuza ko abagiraneza bamufasha akazabona insimburangingo zamufasha kongera kugenda namara gukira igikomere cy’akaguru kacitse.

MIDIMAR ngo ikibazo cya Ngabonziza irakizi kandi irimo kugikurikirana

Mu kiganiro na Rwanyonga David, Umuyobozi w’Inkambi ya Gihembe akaba n’umukozi wa minisiteri ifite mu nshingano zayo ibiza n’impunzi (MIDIMAR), na we yemeza koko Ngabonziza yagonzwe n’imodoka ya UNHCR isanzwe igemura amazi muri iyo nkambi, ngo bagahita bamukorera ubutabazi bwihuse kugira ngo abanze avuzwe kandi bakanakurikirana iyi modoka kugira ngo ubwishingize buzishyure uyu mwana.
Rwanyonga avuga kandi ko ubusanzwe UNHCR yita ku mpunzi ziri mu nkambi, ariko ikaba ifite abafatanyabikorwa bayo barimo AHA, bita ku buzima bw’impunzi ziba zirimo kuvurirwa hanze y’inkambi. Ngo akaba kugeza ubu ari yo iri kubitaho, gusa MIDIMAR na yo ngo ikaba igiye gukurikirana niba batitabwaho uko bikwiye kugira ngo bibe byakosorwa.

NUwakwifuza gufasha uyu mwana yahamagara umubyeyi we umurwaje witwa Jamaal Devoth kuri iyi numero: MTN: 0785809715
TIGO: 0726453551

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 35 )

Mubyukuri uwo mwana akwiye gufashwa na buriwese ubishoboye kandi bigakorwa nu mutima mwiza czane

Allas yanditse ku itariki ya: 31-12-2015  →  Musubize

imana ishimwekuko akiriho mumwe hanganishe mumubwire ko icyambere arukwiyubakamumutima birambabaje kumvayuko umwanatwiganye byamubahontihagirenumukurikirana kwisi tuhafi
te igihegitonta buriwese azakandamizamugenziwekuko amurusha ubutunzi umutsi bizahagarikwa buriweseyicyiraurubanza ntawuzongerakubabara mwihangane biteye agahinda

samson yanditse ku itariki ya: 31-12-2015  →  Musubize

Ariko mana birababaje pe umuntu bakamugongera umwana akaba ari nawe uhangayikishwa nibyo akoresha ari mubitaro? Nukuri insurance cg ubwishingizi bwiyo modoka bugomba kumukorera icyoyifuza chose kdi bakanamuha impozamarira bajye bamenyako ubuzima bwumuntu bukomeye kdi nimpunzi zifite agaciro nkakabandi Bantu murakoze kdi mwihangane MWe mwahuye nicyo kibazo gusa bishobotse mwazatugezaho nuko byagenze.

angel yanditse ku itariki ya: 30-10-2015  →  Musubize

UWOMWANA NIHABEHO GUKURIKIRANA IKIBAZO TYE KUKO BIRA babaje

NIZEYIMANA DANNY yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

nihanganishije uwomwana cyane imana imana imufashe

fabrice yanditse ku itariki ya: 18-06-2015  →  Musubize

Un. yitekubuzima bwicyo kibondo kuberakobirababaje?

mr ganza block big yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

UN izishyura,uwo mumama niyihangane.

Rebero yanditse ku itariki ya: 1-06-2015  →  Musubize

Pole cane mwihangane arakira

erick yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Nations Unies izishyura mwihangane. Icya ngombwa ni ugukurirkirana dossier yose kuva muri police kugeza ku rwego rwa nyuma si non azishyurwa bihagije

Munya Frank yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

Mbanje kubasuhuza abakozi b’ikinyamakuru Kigali Today, ntuye muri America muntara ya Virginia. Ese mwamfasha gukora ubushakashatsi kuri uwo mwana waciwe akaguru n’imodoka ya HCR maze hakamenyekana ikiguzi cy’insimbura ngigo(Prosthetic leg known as Prosthetic limb) habajijwe Doctor umukurikirana? noneho hakabaho kwitabaza abagiraneza kugirango uwomwana nibura azagire icyo yimarira mubuzima bwe.murakoze

Elie Muzungu yanditse ku itariki ya: 20-02-2015  →  Musubize

MUKOMEZE KWIHANGANA TURIMWE NAMWE

KANAWUME yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

UWOMWANA NJYEWE NDABABAYE KUKO YARAGEZE AHO ASHIMISHA ABABYEYI NONE IBYAGO NTIBITEGUZA ICYOTWASHIMIRA IMANA NUKO AKAMUGA KARUTA AGATURO MUKOMEZE KWIHANGANA TURIHAMWE NAMWE MUMASENGESHO

KANAWUME yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka