Nyange: Babuze inkunga ngo bamenyekanishe filimi yiswe “rya joro ry’i Nyange”.

Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Nyange mu Karere ka Ngororero (Nyange Secondary School, National Imena Heroes) hamwe n’abanyeshuri baryigaho bavuga ko bamaze imyaka 2 barakoze filimi igaragaza ubutwari bw’abanyeshuri b’i Nyange ikaba yararangiye ariko bakabura inkunga yo kuyimenyekanisha.

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri iryo shuri, Nsanzabankunda Vincent avuga ko bakora iyi filimi bari bagamije kwigisha abanyeshuri biga kuri iri shuri amateka yaranze intwari z’Imena zahavutse, ndetse ikanakoreshwa mu yandi mashuri mu rwego rwo gucengeza ubutwari mu banyeshuri.

Uyu muyobozi avuga ko babashije gukora iyi filimi ndetse ikoreshwa mu Murenge wabo gusa ariko bakaba barabuze inkunga ngo bayikwirakwize hirya no hino. Avuga ko umushinga wari ugamije kugeza iyi filimi mu mashuri byibura 45 yisumbuye mu Rwanda.

Bakoze filimi y'ubutwari ariko bananiwe kuyimenyekanisha.
Bakoze filimi y’ubutwari ariko bananiwe kuyimenyekanisha.

Abanyeshuri hamwe n’abandi bantu bakoreshejwe mu gukina iyi filimi nabo bavuga ko bababazwa n’uko bitanze ariko bakaba batarabashije kugeza igihangano cyabo ku bandi cyagirira akamaro.

Kuba mu mushinga w’iyi filimi bidateganyijwe kuyigurisha ni kimwe mu byatumye ba nyirayo batabona amafaranga kandi ngo ishuri ubwaryo ntiryashobora gukora icyo gikorwa bavuga ko cyakwigisha benshi.

Bavuga ko iyi filimi n’umushinga wo kuyikwirakwiza byagejejwe mu nzego zitandukanye harimo Akarere ka Ngororero hamwe na minisiteri y’umuco na Siporo ifite Intwari mu nshingano zayo.

Ibikubiye muri iyo filimi ni ibyabereye i Nyanze bishobora kwigisha abandi.
Ibikubiye muri iyo filimi ni ibyabereye i Nyanze bishobora kwigisha abandi.

Gusa ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, mu ijwi ry’umukozi wako ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo, Twayigize Osée bwo buvuga ko uyu mushinga butawuzi ariko ko nibawubona bazawigaho.

Iyi filimi yakozwe n’uwitwa Jean Claude Uwiringiyimana usanzwe ubarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, uvuga ko bacitse intege kuko batabonye inkunga kandi bari baziteguye kubera ko ubutumwa buyikubiyemo ari ingirakamaro, ariko ngo bazakomeza kugera ku nzego zitandukanye basaba ko bafashwa gukwirakwiza ubutumwa buyikubiyemo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twebwe nkabahize tubabazwa nuko cheno idafasha imishinga nkiyo kandi aribo bakabaye baba nyambere kuyishyigikira.

HABIYAREMYE Patrick yanditse ku itariki ya: 6-01-2017  →  Musubize

Turabashimiye Barumuna Bacu Natwe Nkabanyuze Muri E S Nyange Turabashyigikiye Ntimucike Intege Gusa Ntimwasobanuye Niba Yararangiyegukorwa?

Tuyishime Aimable yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka