Ngoma: Abagura ibibanza mu mujyi barasabwa kwitonda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma burasaba abagura ibibanza mu mujyi wa Ngoma kwitonda bakabanza bakabaza mu biro by’ubutaka igiteganyirijwe aho bashaka kugura, kugira ngo bahagure bazi ikihateganirijwe mu gishushanyo mbonera cy’umujyi giherutse kwemezwa.

Igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Ngoma gikora ku mirenge itatu, ariyo Kibungo, igice gito cy’Umurenge wa Kazo ndetse n’igice gito cy’Umurenge wa Remera.

Iki gishushanyo mbonera kigizwe n’ahateganirijwe ibikorwa bitandukanye birimo inganda, ahazaca imihanda, ahateganijwe kubakwa amashuri, amasoko, ahagenewe guturwa n’ibindi.

Abagura ibibanza byo guturamo barasabwa kujya babanza kureba icyo ubutaka bwagenewe.
Abagura ibibanza byo guturamo barasabwa kujya babanza kureba icyo ubutaka bwagenewe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buraburira abagura ibibanza mu gihe hari benshi bagiye bahomba amafaranga yabo bagura icyo bibwira ko ari ikibanza cyo guturamo kandi hateganirijwe ibindi bikorwa maze bigatuma bahomba amafaranga bahaguze.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis yagize ati “Umuntu ugura aba ashaka gukora ikintu runaka. Ushobora kubona ahantu ukahashima ukahagura ushaka kuhubaka ivuriro cyangwa ushaka kuhubaka (inzu yo kubamo), wajya kureba ugasanga hateganirijwe ikindi mu gishushanyo mbonera bigatuma uhomba cyangwa bikadindiza ibikorwa byawe. Ni byiza ko yaba ugura cyangwa uwubaka bose babanza guca mu biro by’ubutaka bakamenya ikigenewe aho bashaka kugura”.

Bamwe mu baturage batuye aka karere baganiriye na Kigali today bavuga ko batari bazi ko ari ngombwa kubanza kubaza mu biro by’ubutaka mbere yo kugura ikibanza, ahubwo ngo bari bazi ko mujyayo mugiye guhinduza gusa mwaragije kugura.

Igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Ngoma kigaragaza ko amenshi mu mazu azaba arimo agomba kuba amagorofa.
Igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Ngoma kigaragaza ko amenshi mu mazu azaba arimo agomba kuba amagorofa.

Bashimye cyane iyo nama bagirwa n’ubuyobozi kuko ngo bizabarinda kuba bagwa mu gihombo bitewe n’uko ubu ibibanza biri kugurwa cyane muri uyu mujyi bashaka kubyubaka.

Umwe mu batuye aka karere avuga ko yahuye n’igihombo gikomeye ubwo yaguraga ikibanza i Kigali maze igihe agiye kucyubaka asanga aho hantu hatagenewe guturwa hagenewe ibindi bikorwa maze bimutera igihombo gikomeye, kuko icyo kibanza ntacyo yagikoresha atagereje ko bazamuha ingurane igihe atazi.

Umujyi wa Ngoma ugaragara nkugenda waguka unatera imbere muri iyi minsi kuko ugaragaza umuvuduko mu bikorwa by’iterambere birimo ibikorwa remezo nk’amahoteli, imihanda n’ibindi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka