Rusizi: Minisitiri w’intebe yagaye ku mugaragaro abayobozi “batekinika”

Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi yabwiye abaturage ko agaye ku mugaragaro bamwe mu bayobozi batekinika bagahimba imibare minini y’abaturage bafite ubwishingizi mu kwivuza, aho usanga iyo mibare itajyana n’amafaranga yatanzwe kugira ngo kwivuza ndetse n’imiti iboneke mu bitaro no mu bigo nderabuzima.

Hari mu kiganiro yagiranye n’abaturage bo mu Karere ka Rusizi nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa mbere wabaye kuwa gatandatu tariki ya 31/01/2015.

Minisitiri w’intebe yavuze ko iyo mibare idahura n’amafaranga aba yatanzwe abayobozi batanga kugira ngo berekane ko bakora cyane kandi atari byo ngo baba bibeshya kandi bakanabeshya abaturage bayobora ndetse n’igihugu muri rusange, aha anavuga ko amaherezo yabo bagera aho bakavumburwa.

Minisitiri Murekezi yavuze ko abayobozi batekinika bagera aho bagafatwa.
Minisitiri Murekezi yavuze ko abayobozi batekinika bagera aho bagafatwa.

Minisitiri w’intebe yavuze ko imibare y’ubwishingizi mu kwivuza mu Karere ka Rusizi ndetse n’igihugu cyose muri rusange bugeze kuri 75% by’abaturage mu gihe igihugu cyari cyihaye intego yo kugera kuri 95%, ibyo bikaba bigaragaza ko uwo mubare ukiri hasi muri iyi ngengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015.

Aha niho Minisitiri Murekezi yahereye asaba inzego zose z’ibanze cyane cyane izegereye abaturage mu midugudu n’utugari gukaza ubukangurambaga mu baturage babakangurira kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kandi bigakorwa vuba bishoboka kuko ntawakwishimira ko umuturage arembera mu nzu kubera ko adafite ubwishingizi mu kwivuza.

Minisitiri w’intebe yasobanuriye abayobozi bari bari aho inshingano z’ubuyobozi aho yavuze ko umuyobozi mwiza ari urangwa no gukorana neza n’abaturage babigisha gukora vuba kandi neza mu murongo igihugu kigenderaho, ndetse ukagira icyo ubasaba bagomba gukora bikorera kandi bakorera n’igihugu cyabo kugira ngo gitere imbere.

Minisitiri Murekezi yanenze abayobozi batekinika imbere y'imbaga y'abaturage.
Minisitiri Murekezi yanenze abayobozi batekinika imbere y’imbaga y’abaturage.

Aha kandi yasobanuye ko umuyobozi mwiza ari ukemurira abaturage ibibazo bafite yimakaza ihame ry’imiyoborere myiza u Rwanda rwiyemeje kugenderaho.

Nyuma y’ibyo Minisitiri w’intebe yanavuze ku mirire mibi iri mu baturage ndetse n’isuku avuga ko bihungabanya umutekano ndetse n’abana bagahora barwaye. Aha kandi yaboneyeho gusaba abayobozi kwirinda gutekinika mu gushyira abanyarwanda mu byiciro by’ubudehe kuko bituma abanyarwanda bahora mu bibazo aho usanga bamwe mu baturage bagaragaza ko barenganyijwe n’abayobozi kubera indonke runaka babaha bagashyiramo abatabikwiye.

Minisitiri yavuze ko abayobozi nk’abo bahagurukiwe kuko ibintu nk’ibyo bigomba guhinduka. Yavuze ko abayobozi babi barangwa na Ruswa bagakenesha abaturage kurushaho bagomba kuvaho bagasimburwa n’abandi kuko abayobozi nk’abo badakwiye kuyobora abaturage.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka