Kamonyi: Umugore yinjiye mu mwuga wo gufotora kandi umaze kumuteza imbere

Uwanyirigira Chantal utuye mu Mudugudu wa Rugwiro, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka kamonyi yinjiye mu mwuga wo gufotora abitewe n’uko icyaro atuyemo bakeneraga amafoto bakabura ubafotora.

Uyu mubyeyi w’imyaka 33 ufite abana batatu, avuga ko n’ubwo yabonaga abenshi mu bafotora ari abagabo, yahisemo kwinjira muri uwo mwuga kuko yabonaga wamwinjiriza amafaranga, bitewe n’uko amafoto akenerwa cyane mu gace batuyemo kandi nta wundi ubikora.

Umwuga wo gufotora Uwanyirigira amazemo imyaka ine, yawutekereje nyuma yo kubura umuntu ufotora umuryango we na bamwe mu baturanyi ngo babone amafoto yo gushyira ku ikarita y’ubwisungane mu kwivuza.

Yayobotse umwuga wo gufotora nyuma yo gusanga aho atuye nta muntu babona ubafotora.
Yayobotse umwuga wo gufotora nyuma yo gusanga aho atuye nta muntu babona ubafotora.

Ngo yagishije inama umuntu waje kubafotora aturutse mu Murenge wa Gacurabwenge amubaza niba we gufotora atabikora, maze amugurisha icyuma gifotora yari afite atangira umwuga atyo.

Nta shuri uyu mugore yanyuzemo ngo rimwigishe gufotora ahubwo yabyize abikora. Ngo amafoto yahereyeho akoresha icyuma gifotora gishyirwamo filime yayafotoraga nabi ari ibice akayasubiramo.

Yamenye gufotora neza aho aguriye icyuma kigezweho “digital camera” abigiriwemo inama n’abandi bafotozi bahuriraga aho bahanaguriza, none ubu atumirwa gufotora ubukwe kuko amafoto afotora ashimwa n’abantu benshi.

Uyu mugore asaba bagenzi be gutinyuka n'imyuga isanzwe ifatwa nk'iy'abagabo.
Uyu mugore asaba bagenzi be gutinyuka n’imyuga isanzwe ifatwa nk’iy’abagabo.

Uwizeyimana watinyutse umwuga byari bisanzwe bimenyerewe ko ukorwa n’abagabo arashishikariza abandi bagore gutinyuka imyuga yose ihwanye n’ubushobozi bwa bo kandi yinjiza amafaranga.

Nko gufotora bibona ibiraka cyane iyo hari ubukwe bwinshi, mu banyeshuri cyangwa mu bakeneye amakarita y’ubwisungane mu kwivuza. Ifoto imwe ayifotorera amafaranga 250 kandi nko mu bukwe bwo mu cyaro, ukenera amafoto make yifotoza ay’amafaranga ibihumbi 30.

Mu rwego rwo guharanira kwiteza imbere, uyu mugore usanzwe warize amashuri atandatu abanza no gufuma, uko yajyaga mu mujyi wa Kigali guhanaguza amafoto yigaga gutwara imodoka, none kuri ubu afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu rwego rwa B. Arifuza no gutera intambwe mu gufotora akagera ku gufata amafilimi.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nabandi bakobwa nibatinyuke.

uwiragiye peter yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Abakobwa bitinya bigatuma bahora mubushomeri bakoze aka kazi KO kabagirira akamaro?

uwiragiye yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Ibi bintu ni byiza pe abandi bagore nabakobwa bitinya se bahagurutse.

uwiragiye yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Uyu mugore ni Intwari rwose ndamushimye.
bibere urugero abandi bagore bahora bitinya bigatuma bahera mu bukene.

Uwimana Claudia yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka