Rutsiro: Ubwiherero bwa Kantine y’akarere buteje inkeke

Abagana Kantine y’akarere batangaza ko babangamiwe no kutabona ubwiherero bakoresha igihe bibaye ngombwa kuko bufunze.

Ibi barabitangaza nyuma y’aho ubwo bwiherero bumaze hafi amezi 3 bufunze ari nako abahagenda babura aho berekeza mu gihe bashatse kwiherera.

N'ubwo nta bwiherero ntibibuza kantine gukora.
N’ubwo nta bwiherero ntibibuza kantine gukora.

Ubwo habaga Inama y’abafite ubumuga umuntu utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ikibazo cya Toillette (ubwiherero) cyambangamiye kuko nashatse uko nigenza nkasanga umuryango urafunze najya no mu zindi ziri inyuma ya Salle nkasanga hafunguye imwe kandi nayo itameze neza”.

Uyu muntu watangazaga ibi yongeyeho ko iyo aza kumenya ko hari ikibazo cy’ubwiherero yari gushaka ahandi Inama ibera, kuko ngo amahirwe yagize ni uko abayobozi bakuru batari baje kuko ngo iyo baza bagahura n’iki kibazo byari kumugora kubisobanura.

Ubwiherero bumaze hafi amezi atatu bufunze bityo abagana Kantine bikabagora kubona aho berekeza.
Ubwiherero bumaze hafi amezi atatu bufunze bityo abagana Kantine bikabagora kubona aho berekeza.

Nyamara n’ubwo ubu bwiherero bufunze igihe kirekire, ubuyobozi bw’akarere butangaza ko ikibazo bukizi ahubwo ngo ni uko Rwiyemezamirimo yitiza iyo Kantine mu rwego rwo kwirwanaho dore ko ngo atsindira isoko bamubwiye gushaka ahantu yazajya akorera, naho ubundi ngo ubwiherero bwo barabufunze, nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirabagurinzira Jacqueline abivuga.

Ati “kino kibazo turakizi kuko twanafunze iriya Toillette ahubwo ni uko Rwiyemezamirimo yifashisha Kantine kuko ngo atarabona ahandi azajya yakirira abantu ariko ubundi harafunze”.

Intandaro y'ifungwa ry'ubwiherero ni icyobo cy'imyanda cyangiritse.
Intandaro y’ifungwa ry’ubwiherero ni icyobo cy’imyanda cyangiritse.

Gusa n’ubwo avuga ibi hibazwa impamvu kantine ifunze kandi igakomeza kwakira abantu batandukanye.

Ubu bwiherero bwafunzwe nyuma y’aho igiti cyaguye kigaturitsa icyobo cy’imyanda (Fosse Septique) yabwo ubu kikaba kitarasanwa.

Ubwiherero bw'icyumba cy'inama cy'akarere nabwo hakora umuryango umwe.
Ubwiherero bw’icyumba cy’inama cy’akarere nabwo hakora umuryango umwe.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka