Kuri stade ya Kigali, ikipe ya Rayon Sports yashakaga intsinzi yayo ya mbere mu mikino icyenda iheruka gukina, yari yakiriye Police FC bamaze guhura mu mikino itatu muri uyu mwaka wa shampiyona.
Ikipe ya Cassa Mbungo Andre ariko ni yo yatangiye isatira izamu rya Rayon Sports, aho kugeza ku munota wa karindwi yari imaze kubona amahirwe abiri yo gutsinda igitego, aho umupira wa Jacques Tuyisenge wakubitaga umutambiko w’izamu mu gihe amahirwe umunyezamu wa Rayon Sports yashoboraga kugarura neza umupira wa Bakame.
Rayon Sports ni yo yaje guhagurutsa abafana bari i Nyamirambo ubwo ku munota wa 15 Imanishimwe Emamanuel yatsindaga igitego ku mupira wari uvuye muri Corner maze abafana ba Gikundiro nkuko bayita batangira gutekereza ko ibihe bibi bari bamazemo iminsi bigeze ku iherezo.
Ikipe ya Police ariko ntiyaje gucibwa intege n’iki gitego, kuko yakomeje gushakisha uburyo yakwishyura igitego ndetse iza kubigeraho ku munota wa 32 ubwo Jacques Tuyisnge yatsindaga penaliti yari inamaze kumukorerwaho, bityo igice cya mbere kikarangira amakipe anganya 1-1.
Igice cya kabiri kihariwe n’ikipe ya Rayon Sports ariko nkuko bimaze kumenyerwa kuri iyi kipe y’i Nyanza, kubyaza umusaruro amahirwe babona birabananira, byatumye umukino urangira ari icyo gitego 1-1 ari nako hiyambazwa penaliti.
Tuyisenge Jacques, Ngirinshuti Mwemere, Uwimana Jean D’Amour, Gaby, Hertier, Rashid na Innocent binjije penaliti zabo ku ruhande rwa Police naho Turatsinze Hertier arayihusha. Ku rundi ruhande, Robert Ndatimana, Fuade, Djihad, Bakame naTubane James binjije iza Rayon Sports ariko Lomami Frank na Emmanuel Imanishimwe bahusha izabo byatumye Police itahukana intsinzi ya penaliti 6-5.
Ikipe ya Police FC ikahura ku mukino wanyuma na APR FC yo yatsinze As Kigali 2-0 ibifashijwemo na Ndahinduka Michel Bugesera ndetse na Emery Bayisenge. Uyu mukino wanyuma uzabanzirizwa n’uwo guhatana umwanya wa gatatu uzahuza As Kigali na Rayon Sports, imikino yombi ikazabera kuri stade Amahoro.
Jah d’eau DUKUZE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mutombo ni uriya ufite ibipfukamizo nk’ibya Mutamu yo mu cyi n’imitsi wagirango ni imirya y’inanga?arasa n’agasashi batwaramo amamesa!