I Wawa: Abanyeshuri b’abahungu 989 barangije amasomo yo kugororwa no kwigishwa imyuga

Abanyeshuri 989 bashyikirijwe impamyabumenyi zo kugororwa no kwiga imyuga nyuma y’umwaka bamaze mu kigo ngororamuco no kwigisha imyuga cya Iwawa, mu muhango wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 31/1/2015.

Ku nshuro ya Karindwi, abanyeshuri barangije bagiye kuzuza umubare wa 6428 bagorowe kubera ubuzererezi no gukoresha ibiyobyabwenge. Urubyiruko rwinshi rwaratanzwe n’imiryango abandi bagafatwa mu bikorwa bihungabanya umutekano kubera gukoresha ibiyobyabwenge.

Urubyiruko rwigishijwe imyuga rugera kuri 5509 irimo kubaza ubuhinzi n ubworozi bwa kijyambere. Ubwubatsi ubudozi gutwara no gutwara moto.

Ikigo cya Wawa cyatangoye imirimo muri 2010, benshi bavuga ko ari gereza leta ifunguye kugira ngo yikize inzererezi n’abakoresha ibiyobyabwenge, nyamara abarangiza muri iki kigo bavuga ko uwari Sawuli yabaye Pawulo bigaragaza ko imyitwarire mibi bajyanye Wawa bavayo yarashize, ahubwo barahawe icyerekezo cy ubuzima bwiza bafite n umusanzu wo kubaka igihugu.

Uru rubyiruko rwigiswa imyuga itandukanye n'ubumenyi ngiro.
Uru rubyiruko rwigiswa imyuga itandukanye n’ubumenyi ngiro.

Ikigo cya Wawa kiyoborwa na Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga bagafashwa n’ikigo cy igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro, aho kurwanya imibereho mibi bashyikirijwe inka 18 ariko kubera kuzifata neza mu myaka ibiri ishize zimaze kuba inka 50.

Ikigo cya Wawa nicyo kigo cyashoboye guhindura urubyiruko rwangijwe n’ibiyobyabwenge bagasubizwa mu buzima busanzwe. Gusa abiga muri uki kigo ni abahungu ntiharaboneka ikigo gifasha abakorwa baboneka mu bikirwa by ubuzererezi n’ibiyobyabwenge n indi myitwarire mibi.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye igikorwa cyo gushyikiriza impamyabushobozi urubyiruko rugororerwa i Wawa.
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye igikorwa cyo gushyikiriza impamyabushobozi urubyiruko rugororerwa i Wawa.
Bagenerwa ibikoresho bitandukanye by'ikoranabuhanga bibafasha kwihugura.
Bagenerwa ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga bibafasha kwihugura.
Abantu benshi bakomeje guhwihwisa ko iki kigo ari nka gereza ariko abahavaye bose bakabinyomoza..
Abantu benshi bakomeje guhwihwisa ko iki kigo ari nka gereza ariko abahavaye bose bakabinyomoza..

SYLIDIO sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka