Kamonyi: Abari mu byiciro by’abatishoboye bakoze amatsinda abafasha kwivana mu bukene

Bamwe mu bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bo mu kagari ka Kidahwe mu murenge wa Nyamiyaga, bibumbiye mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, maze abafasha kubona igishoro cyo gukora imishinga ibateza imbere muri gahunda bise “nshore nunguke.”

Mu kagari ka Kidahwe hari amatsinda atandatu yatangiye gukora mu kwezi kwa 11/2013, buri tsinda rihuje abanyamuryango 30 baturuka mu miryango iri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe; maze mu bushobozi buke bafite, buri wese agatanga amafaranga y’u Rwanda 250 buri cyumweru, harimo 200 yo kuzigama no kugurizanya na 50 frw yo gufasha uwagira ikibazo.

2014 buri munyamuryango yaguriwe ihene.
2014 buri munyamuryango yaguriwe ihene.

Nyuma y’umwaka ayazigamwe n’inyungu zayo barayagabana hakurikijwe imigabane ya buri munyamuryango, ariko bagakuramo ay’igikorwa gifitiye akamaro imiryango ya bo muri rusange, umwaka ushize wa 2014 bakaba baraguriye buri muryango ihene yo korora.

Ngo icyihutisha iterambere ry’abanyamuryango, ni inguzanyo zo gukora imishinga basaba muri gahunda ya “nshore nunguke”, aho usanga abenshi muri bo basaba amafaranga yo gucuruza mu dusoko tw’umugoroba nk’uko Musirikare Jean de Dieu , umuyobozi w’itsinda ryitwa Twizerane ryo mu mudugudu wa Rugwiro abitangaza.

Kwaka inguzanyo muri aya matsinda, byitabirwa cyane n’abagore kuko batorohererwa no kubona ingwate yo kwiyambaza ibigo by’imari n’amabanki. Uwanyirigira Chantal avuga ko inguzanyo yatse yamufashije kunoza umwuga we wo gufotora agura “apareye” ijyanye n’igihe, agura n’imashini idoda.

Mu gihe cy’umwaka umwe aya matsinda atangiye gukora, umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu kagari ka Kidahwe, Kirezi Thacien, ahamya ko amaze gutanga umusaruro ufatika mu iterambere ry’imiryango itishoboye kuko bazamuye imyumvire n’ubushobozi.

Mu midugudu 9 igize aka kagari, 6 muri yo niyo ifite amatsinda nk’aya, abayarimo bakaba bavuga ko batangiye gushishikariza n’abandi gukorera hamwe kuko bifasha ingo kugera ku mihigo ziyemeje kugeraho mu gihe cy’umwaka.

Mu mafaranga bari kuzigama uyu mwaka wa 2015 n’inyungu azagira, abagize amatsinda bafite intego y’uko nurangira buri wese azagurirwa inka. Ayo bazaba bafite yaba make bakaziyambaza ibigo by’imari.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka