Matimba: Aho Rwigema yatabarukiye bifuza ko hashyirwa ikimenyetso cy’ubutwari

Kuba intwari y’u Rwanda Fred Gisa Rwigema yaratabarukiye mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare, abatuye uyu murenge bifuza ko umusozi yaguyeho wagirwa ahantu nyaburanga kuko ubitse amateka y’ubutwari.

Ibyo babishingira ko yaranzwe no gukunda abantu bose by’umwihariko Abanyarwanda, kwanga akarengane no kuzirikana ku mutima igihugu cye, nk’uko bamwe mu bamuzi babihamya.

Kuri uwo musozi niho Rwigema yaguye ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiraga.
Kuri uwo musozi niho Rwigema yaguye ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiraga.

Umusozi wa Nyamenge uri mu kagali ka Kanyonza. Ni ibirometero bitarenga bitatu kugera ku mupaka wa Kagitumba, uhuza u Rwanda na Uganda.

Uhagaze hejuru y’uyu musozi, uba ureba mu bihugu bya Uganda na Tanzania bitandukanywa n’u Rwanda n’umugezi w’umuvumba kuri Uganda n’umugezi w’Akagera na Tanzaniya.

Abaturage nibo bashyigikiye ko uwo musozi wagirwa ikimenetso cy'ubutwari.
Abaturage nibo bashyigikiye ko uwo musozi wagirwa ikimenetso cy’ubutwari.

Tariki 2/1/1990, umunsi umwe urugamba rwo kubohora igihugu rutangirijwe aha Kagitumba, nibwo Intwari y’imena Gisa Fred Rwigema wari uyoboye uru rugamba yiciwe kuri uyu musozi wa Nyamenge.

Ese ibi bivuze iki ku baturage ba Matimba? Mwumvaneza Emmanuel ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Matimba, avuga ko ari nko gutura ku ivomo.

Mwumvaneza, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Matimba.
Mwumvaneza, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Matimba.

Ngo ari umwana kugera ku mukuru, buri wese yiyumvamo ishema ndetse n’imbaraga zituma amenya icyo ubutwari aricyo no kubuharanira. Ngo iyo urubyiruko rubonye abantu b’ingeri zose baturutse hirya no hino mu gihugu baje kuhasura narwo birwubakamo guharanira kuba intwari.

Abaturage b’umurenge wa Matimba bemeza ko uyu musozi ubitse amateka ajyanye n’ubutwari akomeye. Muzehe Sabiti Cassian avuga ko uyu musozi wa Nyamenge ubitse amateka akomeye kuko ubibutsa Gisa Fred Rwigema kandi bakanazirikana ko n’icyo yaharaniye cyagezweho.

Yifuza ko umuco w’ubutwari ukwiye gutozwa abana. Sabiti Cassian ariko nanone yifuza ko bishobotse kuri uyu musozi hakwiye gushyirwa ikimenyetso cy’ubutwari ku buryo haba ahantu nyaburanga hasurwa n’abantu batandukanye. Ibi ngo byabera urubyiruko ikimenyetso cy’ubutwari.

Kuba kuri uyu musozi hakwiye kuba ahantu nyaburanga byo ngo ni igitekerezo cyiza. Odette Uwamariya Guverineri w’intara y’iburasirazuba avuga ko umurenge wa Matimba ari irembo ryo kubohora igihugu kandi ubitse amateka y’urugamba n’ay’ubutwari.

Uyu muyobozi yemeza ko ku bufatanye n’inzego nyinshi zose aha hantu hashobora kuzatunganywa kimwe n’ahandi hatandukanye hakaba ah’ubukerarugendo.

Gusa ariko ubu ngo igishyizwe imbere ni ukubanza kubonera ba mukerarugendo aho bacumbika hanyuma hakazakurikiraho kumenya no gutunganya ahantu nyaburanga hose.

Guverineri Odette Uwamariya kandi asaba abaturage kurushaho gukora kugira ngo biteze imbere, kugera ikirenge mu cy’intwari no gusigasira ibyo zaharaniye.

Bimwe mu byo ababanye cyangwa abazi Gisa Fred Rwigema badashobora kwibagirwa kandi nabo bumva ari umutwaro kuri bo bikwiye gutozwa cyane urubyiruko ngo ni urukundo no kwanga akarengane.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka