Uko igikorwa cy’umuganda kitabiriwe hirya no hino mu gihugu - AMAFOTO

Nk’uko bisanzwe buri wa gatandatu wa nyuma w’umuganda, Kigali Today ibagezaho uko igikoa cy’umuganda kiba cyagenze hirya no hino mu gihugu. Uyu munsi twabahitiyemo amwe mu mafoto abanyamakuru bacu baherereye mu turere dutandukanye bafashe agaragaza uko umuganda w’uyu munsi tariki 31/1/2015 witabiriwe.

Mu karere ka Nyagatare ku rwunge rw’amashuri ya Nyagatare hagombaga kubakwa ibyumba bitatu by’amashuri, byubatswe n’abaturage bo mu midugudu itatu ariyo Nyagatare ya Mbere, Nyagatare ya Kabiri na Nyagatare ya Gatatu.

Bamwe mu baturage bari bahageze kare.
Bamwe mu baturage bari bahageze kare.
Hari amatafari yari yarabumbwe bagombaga guheraho.
Hari amatafari yari yarabumbwe bagombaga guheraho.

Mu karere ka Muhanga naho hakozwe umuganda wo kubaka ibyumba bitandatu by’amashuri abanza aherereye mu murenge wa Nyamabuye, mu kagali ka Gifumba. Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Amajyepfo. Gen. Alexis Kagame nawe yitabiriye iki gikorwa cy’umuganda.

Gen. Kagame mu gikorwa cy'umuganda mu kagali ka Gifumba.
Gen. Kagame mu gikorwa cy’umuganda mu kagali ka Gifumba.
Umuyobozi w'akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, mu igikorwa cyo guhanga umuhanda ugana ku byumba by'amashuri biri kubakwa.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, mu igikorwa cyo guhanga umuhanda ugana ku byumba by’amashuri biri kubakwa.
Nk'uko bisanzwe, ingabo z'igihugu nazo zatanze umusanzu wazo mu kubaka ibi byumba by'amashuri.
Nk’uko bisanzwe, ingabo z’igihugu nazo zatanze umusanzu wazo mu kubaka ibi byumba by’amashuri.
Abanyeshuri nabo bari baje kwiyubakira ibyumba by'amashuri yabo.
Abanyeshuri nabo bari baje kwiyubakira ibyumba by’amashuri yabo.
Bamwe mu baturage bari bahageze kare.
Bamwe mu baturage bari bahageze kare.
Nyuma y'igikorwa cy'umuganda, abaturage bo mu karere ka Muhanga bakoze inama n'ubuyobozi.
Nyuma y’igikorwa cy’umuganda, abaturage bo mu karere ka Muhanga bakoze inama n’ubuyobozi.

Mu karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Kivu, mu kagali ka Rusuzumiro naho habaye umuganda wo kubaka ibyumba by’amashuri bibiri.

Ibyumba by'amashuri byari byatangiye kubakwa.
Ibyumba by’amashuri byari byatangiye kubakwa.
Amatafari bayakuraga mu mubande wa Giswi, ni nko mu birometero bibiri uvuye ahubakwa amashuri.
Amatafari bayakuraga mu mubande wa Giswi, ni nko mu birometero bibiri uvuye ahubakwa amashuri.
Bamwe mu baturage bari bahageze kare.
Bamwe mu baturage bari bahageze kare.
Senateri Jeanne D'arc nawe yifatanyije n'abatuye umurenge wa Kivu mu gikorwa cyo kubaka amashuri.
Senateri Jeanne D’arc nawe yifatanyije n’abatuye umurenge wa Kivu mu gikorwa cyo kubaka amashuri.

Mu karere ka Kamonyi ho hakozwe umuganda wo gucukura imiferege impande z’imihanda.

Impande z'imihanda haharuwe imiferege.
Impande z’imihanda haharuwe imiferege.
Mu kagali ka Ruyenzi Runda,basibuye umuhanda werekeza Gihara.
Mu kagali ka Ruyenzi Runda,basibuye umuhanda werekeza Gihara.

Mu karere ka Ngoma, hakozwe umuganda wo gusibura imirongo yo muri kaburimbo, yakozwe n’abanyamuryango ba Kibungo Mont Rotary.

Mu karere ka Karongi habereye igikorwa cy’umuganda cyo kubaka ibyumba bitatu by’amashuri, igikorwa kitabiriwe na Minisitiri ushinzwe kurwanya ibiza no gucyyura impunzi, Seraphine Mukantabana.

Mu karere ka Gisagara naho umuganda wakorewe mu murenge wa Mugombwa, mu kagali ka Mukomacara, ahakozwe ibikorwa bijyanye no kubaka ikigo cy’ubuzima kuko abahatuye byabagoraga kwivuza.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gatsibo twakoze umuganda ufite agaciro ka miliyoni zirenga 55
none ntiturimo kandi muhafite journaliste

rwaka yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

No mu Karere ka Gisagara hari Intumwa za rubanda zitabiriye umuganda mu murenge wa Muganza, Akagali ka Rwamiko. Igikorwa cyari ugutera ingemwe za kawa. Hari Senateri Nkusi Laurent, depite Karemera Thierry na depite Mukandutiye Speciose bamaze iminsi basura ingo zacu bareba uko tubayeho, ibibazo dufite nuko twumva gahunda za Leta. Nibakomerezaho turabishimiye rwose pe!!

mibambwe yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka