Kurwanya FDLR ntibizahungabanya umutekano w’u Rwanda -Maj Gen Muganga

Umuyobozi w’ingabo z’ u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, Maj Gen Mubarakh Muganga avuga ko ibikorwa byo kurwanya FDLR muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ntacyo bizahungabanya ku mutekano w’u Rwanda kuko urinzwe neza.

Aganira n’abanyeshuri biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ishami rya Gisenyi ku bireba n’ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda n’uburyo umutekano w’u Rwanda urinzwe, abanyeshuri babajije Maj Gen Muganga niba kurwanya FDLR bitazatuma ihungabanya umutekano cyane ko abarwanyi bayo benshi begereye umupaka w’u Rwanda.

Maj Gen Muganga yatangaje ko umutekano w’u Rwanda urinzwe neza ku buryo FDLR idashobora kuwuhungabanya.

Avuga ko mu makuru bakira ko FDLR ihora iteguza kuza nyamara ngo igihe cyose yateguje ntiyigeze ibikora kuko bazi neza ko gutera u Rwanda bitabagwa neza.

Umuyobozi w'ingabo mu ntara y'Iburengerazuba ahamya ko kurwanya FDLR bitazahungabanya umutekano w'u Rwanda.
Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Iburengerazuba ahamya ko kurwanya FDLR bitazahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Maj Gen Muganga avuga FDLR ari abanyarwanda kandi bakwiye kubaho neza nk’abandi banyarwanda bari mu gihugu, agasaba ko ufite uwo azi uri muri FDLR yamuhamagara gutaha mu Rwanda aho kuzagwa mu mirwano yo kubarwanya irimo gutegurwa n’ingabo za RDC.

U Rwanda ngo rukurikirana amakuru ya FDLR kimwe n’ibindi byahungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda ni ubwo kwizerwa ko ntagishobora guhungabanya umutekano w’abanyarwanda.

Aganira n’abanyeshuri biga muri ULK, ishami rya Gisenyi, Maj Gen Muganga yagaragaje uburyo ingabo z’u Rwanda zabohoje igihugu ndetse zigashobora kwirukana interahamwe n’ingabo za FAR zahungiye muri RDC yari Zaire icyo gihe, kubera ibikorwa zarimo gutegura byo kugaruka mu Rwanda gukomeza Jenoside yakorerwaga abatutsi bari bateshejwe na APR inkotanyi.

Maj Gen Muganga avuga ko ubushobozi bw'ingabo z'u Rwanda ari ubwo kwizerwa.
Maj Gen Muganga avuga ko ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda ari ubwo kwizerwa.

Ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda butari bwinshi ngo bwashoboye kurwanya ibihugu 11, avuga ko ubu ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwiyongereye ahubwo zisigaye zijya no gufasha ibindi bihugu, ku buryo FDLR aho gushaka gutera yataha mu gihugu cyayo kuko n’ubundi iyo baje bakwirwa neza.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR bari mu burasirazuba bwa Kongo bavuga ko badashaka gutaha bashyize intwaro hasi ahubwo bazatahana intwaro zabo bafashe ubutegetsi.

Abarwanyi benshi ba FDLR babarizwa mu bice bya Rutshuru, Masisi, walikale na Lubero aho bakora ibikorwa by’ubucuruzi bw’amakara, imbaho, amabuye y’agaciro no gusoresha abaturage, abanyekongo bari mu bice bikorerwamo na FDLR bakaba bavuga ko kuyirwanya ari intangiriro yo kugira amahoro n’umutekano kubera ihohoterwa bakorerwa nayo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nukuri ni byiza ko tumenya akamaro k’umutekano rwose kuko ugezabenshi kuri byinshi batekanye

etienne yanditse ku itariki ya: 21-03-2015  →  Musubize

nukuri ni byiza ko tumenya akamaro k’umutekano rwose kuko ugezabenshi kuri byinshi batekanye

etienne yanditse ku itariki ya: 21-03-2015  →  Musubize

tubashimira uburyo mudukangurira kwirindira umutekano

theo yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka