Umunyakenyakazi yafatiwe mu Rwanda afite Cocaine y’agaciro ka miliyoni 85

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Umunyakenyakazi Njoroge Lovini Wanjiru wari ufite ibiro bibiri n’igice by’ikiyobyabwenge cya Cocaine bifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 85 z’amafaranga y’u Rwanda, yari avanye mu mujyi wa Sao Paolo muri Brazil yerekeza muri Kenya.

Njoroge w’imyaka 45 yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe yahishe iyi Cocaine mu masakoshi mashya, nk’uko CSP Céléstin Twahirwa, umuvugizi wa Polisi y’igihugu yabitangarije abanyamakuru kuwa gatanu tariki 30/01/2015.

Njoroge wafatanywe ibiro bibiri n'igice bya Cocaine abivanye muri Brazil.
Njoroge wafatanywe ibiro bibiri n’igice bya Cocaine abivanye muri Brazil.

Yagize ati “Tumaze kumenya amakuru ko yari mu nzira aza Polisi yamwegereye iramuvugisha bamwereka ko hari ibyo bakeka kuri we bashaka kumenya. Yari afite amasakoshi agera kuri atatu bayarebye bumva hari ibintu birimo biba ngombwa ko bayafungura”.

Yunzemo ati “Bayafunguye basanze harimo ibiro bibiri bya Cocaine atubwira ko yari agiye kunyura i Bujumbura ariko bishobora kuba ari uburyo bwo kujijisha kuko turacyakora iperereza”.

Iyi Cocaine ifite agaciro ka miliyoni 85 z'amafaranga y'u Rwanda.
Iyi Cocaine ifite agaciro ka miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mugore avuga ko iyo Cocaine yari afite Atari iye ahubwo ko hari umuntu wamuhaye ayo masakoshi ngo ayamuhere inshuti ye iri muri Kenya. Gusa usesenguye ibyo yasobanuraga wumva harimo kunyuranya kwinshi, kuko we avuga ko yagiye muri Brazil kwivuza ariko akaba adashobora gusobanura ibitaro yivurizagaho cyangwa umuganga wamuvuraga.

CSP Twahirwa yasobanuye ko impamvu yemeza ko ari ukujijisha ku byo asobanura ari uko n’abandi batatu bafashe mu gihe cy’amezi atandatu ashize usanga bifite aho bihuriye. Yongeraho kandi ko bamaze no kumenya amayeri menshi bakoresha babifashijwemo n’imikoranire y’izindi Polisi z’ibihugu.

Polisi ivuga ko Njoroge yaje ahishe izo Cocaine muri aya masakoshi.
Polisi ivuga ko Njoroge yaje ahishe izo Cocaine muri aya masakoshi.

Polisi yemeza ko aramutse aburanishirijwe mu Rwanda agahamwa n’icyo cyaha yahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka itandatu n’imyaka 10 y’igifungo n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe kugera kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Polisi yatangaje ko izakomeza iperereza ifatanyije n’iy’u Burundi n’iya Kenya kugira ngo hamenyekane abandi bari bafatanyije.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka