Nyange: Kutumvikana ku ngurane bitumye umunsi w’Intwari ugera hatarubakwa Urwibutso

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, Niyonsaba Ernest avuga ko kuba ku ishuri ry’Intwari rya Nyange hatarubakwa imva rusange nk’urwibutso rw’Intwari z’Imena zahaguye, byatewe no kutumvikana ku ngurane akarere kagombaga guha nyiri ubutaka gashaka gukoreraho icyo gikorwa.

Buri mwaka iyo umunsi w’intwari wegereje cyangwa ku munsi nyirizina, muri aka karere intero iba ari ukubaka urwibutso rw’izo ntwari ndetse no kwimura imibiri ya bamwe murizo itahashyinguye, kuko kugeza ubu umwe gusa witwa Mujawamahoro Marie Chantal ariwe uharuhukiye wenyine.

Urwibutso ntirurubakwa. Uwitwa Mujawamahoro niwe uhashyinguye wenyine.
Urwibutso ntirurubakwa. Uwitwa Mujawamahoro niwe uhashyinguye wenyine.

Byari biteganyijwe ko iki gikorwa kiba cyarakozwe ariko ngo ubuyobozi bw’akarere ntibwakumvikana na nyiri ubutaka, Rwamasirabo Aloys, utemera guhabwa amafaranga nk’ingurane ahubwo agahitamo kuguranirwa ubundi butaka bungana n’ubwo akarere kifuza.

Uyu mugabo avuga ko icyo akeneye ari ubutaka kuko Leta ibufite kandi nawe akaba aribwo yahisemo nta yindi mpamvu y’amananiza, ariko bamwe mu babikurikirana basanga biterwa n’uko kugeza ubu abantu benshi batishimira ikiguzi Leta ibagurira ku butaka bwabo iyo ibukeneye ngo hashyirwe ibikorwa rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon yatangarije Kigali today ko akarere kari kiteguye kwishyura uyu mugabo ingurane y’amafaranga ariko we akayanga. Avuga ko amategeko ateganya ko gutanga ubutaka bwa Leta byemezwa n’inama njyanama, akaba ategereje igihe iyi nama izemereza ko akarere kabutanga ariko ahamya ko buhari.

Abiga mu ishuri ry'Intwari rya Nyange bifuza ko hatunganywa urwibutso.
Abiga mu ishuri ry’Intwari rya Nyange bifuza ko hatunganywa urwibutso.

Abanyeshuri b’i Nyange bashyizwe rwego rw’Imena bategerejwe kuzashyingurwa muri urwo rwibutso ruzubakwa i Nyange harimo Bizimana Sylivestre, Mukambaraga Beatrice, Ndemeye Valens, Benimana Hélène, Mukarutwaza Seraphine, Uwitwa Ferdinand na Mujawamahoro Marie Chantal usanzwe ahashyinguye.

Uretse izi Ntwari, aha haniciwe uwitwa Singi Fild wari umuyobozi w’iri shuri, Gakoti Leonard wari ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri, Bwandagara Valens wari umurezi hamwe n’uwari umuzamu kuri iki kigo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka