Nyanza: Konka n’abafana ba Byumvuhore bateye inkunga ya miliyoni 4 HVP-Gatagara

Nyuma y’igitaramo umuhanzi Byumvuhore yakoreye mu Rwanda aturutse i Burayi mu mpera z’umwaka wa 2014, abafana be mu Rwanda bafatanyije na Konka Group biyemeje gusura ikigo cy’abafite ubumuga cya HVP Gatagara (Home de la Vierge des Pauvres Gatagara) kiri mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza uyu muhanzi yigiyemo maze bagitera inkunga ya miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo basuraga iki kigo kuwa gatatu tariki 28/01/2015, ubuyobozi bwa Konka Group bwatangaje ko ari abafana ba Byumvuhore bafashe icyemezo cyo kusura ikigo cy’abafite ubumuga umuhanzi Byumvuhore yizemo bakanagitera inkunga.

Umuyobozi mukuru wa Konka Group, Gasana Charles avuga ko iyi nkunga ya Miliyoni 4 bahaye ikigo cya HVP Gatagara yavuye muri cyamunara y’imodoka bagurishije miliyoni 8 yagombaga gutomborwa ariko ikabura uyitombora muri tombora Konka Group yari yateguye.

Konka yatanzwe inkunga ya miliyoni 4 ku kigo cya HVP-Gatagara.
Konka yatanzwe inkunga ya miliyoni 4 ku kigo cya HVP-Gatagara.

Agira ati “Imodoka yashyizwe muri cyamunara igurishwa miliyoni 8. Muri zo twafashemo miliyoni 4 tuzitera inkunga ikigo cya HVP-Gatagara umuhanzi Byumvuhore yizemo tugishimira ko cyagize uruhare mu burere bwe akiri umwana ubu akaba ari umuhanzi w’icyamamare”.

Itsinda ry’abakozi ba Konka Group n’abafana ba Byumvuhore basuye iki kigo ndetse banasobanurirwa amateka ya Padiri Fraipont Ndagijimana ukomoka mu Gihugu cy’u Bubiligi washinze ikigo cya Gatagara mu mwaka w’1960 benshi mu bafite ubumuga mu Rwanda bagiye barererwamo.

Nk’uko umuyobozi wa Konka Group yabivuze, ngo byari ngombwa ko basura ikigo cya HVP Gatagara mu rwego rwo kureba aho umuhanzi Byumvuhore yabaye ndetse bakahatera inkunga nk’abafana be bamwishimiye mu gitaramo yakoresheje mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2014 cyiswe ‘Umuntu ni nk’undi’”.

Ruremire Phocas wateguye igitaramo Byumvuhore yitabiriye nawe yaririmbiye abana biga muri HVP-gatagara.
Ruremire Phocas wateguye igitaramo Byumvuhore yitabiriye nawe yaririmbiye abana biga muri HVP-gatagara.

Yakomeje avuga ko izindi miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda ku yavuye muri cyamunara y’iyo modoka ya Konka Group azafashishwa abandi bantu bafite.

Umuyobozi wa HVP Gatagara akaba n’uyihagarariye imbere y’amategeko mu Rwanda, Furere Kizito Misago yishimiye iyi nkunga batewe avuga ko iki gikorwa cyakozwe cyerekana urukundo rugera ikirenge mu cya Padiri Fraipont wagaragaje ko akunda abafite ubumuga akabitaho abagirira impuhwe.

Padiri Fraipont washinze iki kigo cya HVP Gatagara cyita ku bafite ubumuga yibukwa tariki 26/05 buri mwaka, umuhango ukabera muri icyo kigo bazirikana ibikorwa bye byamuranze byo kwita ku bafite ubumuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AKUNDA URWANDA ASHATSE YAZAZA AKADUTARAMIRA AKAMARA IMINSI KUKO NATWE TURAMUKUNDA.

NIYONSHUTI Osee yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka