Kongo yatangaje iraswa rya FDLR mbere y’inama nyafurika yiga ku mutekano

Umugaba w’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Gen. Didier Etumba, tariki ya 28/01/2015 yageze mu mujyi wa Beni aho yarategerejweho gutangiza ibikorwa byo kurwanya umutwe wa FDLR warengeje tariki ya 2/1/2015 wahawe cyo gushyira intwaro hasi ku bushake.

Umugaba w’ingabo za RDC, Gen. Etumba agera Beni yari aherekejwe n’abayobozi b’ingabo barimo ukuriye iperereza Gen. Delphin Kayimbi, umuvugizi w’ingabo wa FARDC, Gen Kasonga Leon n’abandi bajenerali baje kwifatanya nawe mu gikorwa cyo kurwanya FDLR.

Gen. Etumba atangije igikorwa cyo kurwanya FDLR mu gihe Addis Ababa mu gihugu cya Ethiopia, kuva kuwa 30/01/2015 hatangiye inama ya gatanu yiga ku mutekano wa RDC n’akarere k’ibiyaga bigari, ikaba n’inama ya 24 y’abayobozi b’ibihugu by’umuryango w’ubumwe bw’afurika.

Gen Etumba wageze Beni gutangiza igikorwa cyo kurwanya FDRL.
Gen Etumba wageze Beni gutangiza igikorwa cyo kurwanya FDRL.

Iyi nama izarebera hamwe ubufatanye bw’ibihugu mu kugarura amahoro n’umutekano muri RDC no mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse hakazaba n’amasezerano y’ubufatanye ku muryango wa SADC na ICGLR.

N’ubwo iyi nama izibanda ku kibazo cy’umutekano wa RDC n’akarere k’ibiyaga bigari, umuyobozi wa RDC Joseph Kabila ntazayitabira.

Ingabo za leta ya RDC zitangaje igikorwa cyo kurwanya abarwanyi ba FDLR nyuma y’uko ubuyobozi bwa MONUSCO bugaragaje ko leta ya Kongo ariyo idindiza igikorwa cyo kurwanya FDLR kuko idatanga uruhushya rwo kuyirasa.

Umutwe wa FDLR wagaragaye kenshi ukorana n’ingabo za RDC nk’uko biheruka gutangazwa n’impuguke z’umuryango w’Abibumbye, ubufatanye bukaba buboneka mu bucuruzi bw’amakara n’imbaho hamwe no kugurana amabuye y’agaciro n’ibikoresho bya gisirikare nk’uko biboneka ku gika cya 78 kugera kuri 80.

Iyi raporo y’impuguke igaragaza ko mu gace ka Karenga, ubucuruzi bw’imbaho bwinjiriza FDLR ibihumbi 650 by’amadolari ku mwaka, FDLR ikagira ayo igenera ingabo FARDC.

Bimwe mu bikoresho bya Gisirikari biherekeje umugaba w'ingabo mu kurwanya FDLR.
Bimwe mu bikoresho bya Gisirikari biherekeje umugaba w’ingabo mu kurwanya FDLR.

Mu bice bya Butembo na Bwito muri Kivu y’amajyaruguru abayobozi ba FDLR bagurana amabuye y’agaciro ibikoresho bya gisirikare n’ingabo za RARDC, ubucuruzi bubera ahitwa Nyanzale, agasanduku k’amasasu k’imbunda ya AK 47 kakagurwa amadolari 30 naho agasanduku k’amasasu k’imbunda ya mashinigani kakagurwa amadolari 50.

Uretse kugirana ubufatanye n’ingabo za Kongo mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’imbaho n’amakara, FDLR igira uruhare mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge k’urumogi, aho abagore b’abasirikare ba Kongo aribo bahabwa isoko ryo kurucuruza baruranguye amadolari atatu ku kilo.

Umugaba w’ingabo za Kongo Gen Etumba n’ubwo yatangarije mu mujyi wa Beni ko ibikorwa byo kurwanya FDLR bitangiye, FDLR ubu irabarizwa mu bice by’umujyi wa Goma, Nyiragongo na Rutshuru mu mashyamba yegereye umupaka w’u Rwanda, bamwe mu barwanyi bakaba baramaze kwinjizwa mu gisirikare cya Kongo nk’uko bamwe mu barwanyi babitangarije Kigali today naho abandi barwanyi ngo bari mu gace ka Lubero.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

twizeyeko ingabo zacu nazo ziri maso fdrr itazibeshya ngo itwinjirane urwanda si congo

ALIAS POROT yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

niba atari ikinamico reka turebe ko amahoro yagaruka muri aka karere kandi twebwe ikidushishikaje ni umutekano w’igihugu cyacu naho abakongomani ibyabo byarabananiye

susan yanditse ku itariki ya: 30-01-2015  →  Musubize

uwose ko mwabisomye hanze mu binyamakuru mukagira copy nd Paste, hari aho mwumvise ngo isasu rya sohotse muri RDC (atari ya myivumbagatanyo yo mu minsi ishize)?????

yoyah yanditse ku itariki ya: 30-01-2015  →  Musubize

Byose ni amanyanga!

NZABANDORA yanditse ku itariki ya: 30-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka