Amatara yo ku muhanda Kigali-Rubavu azateza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo

Minisitiri w’ibikorwaremezo, James Musoni aratangaza ko gucanira umuhanda Kigali-Rubavu bizatanga umusaruro mu guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo ndetse no kongera ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Ibi Minisitiri Musoni yabitangarije mu Karere ka Musanze kuwa 29/01/2015 ubwo yatangizaga ku mugaragaro igikorwa cyo gucanira umuhanda Kigali-Rubavu ureshya n’ibirometero 124.

Uyu muyoboro w’amashanyarazi watashywe watwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari zirindwi yatanzwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’uturere.

Gucanira umuhanda KIgali-Rubavu ngo bizateza imbere ubucuruzi n'ubukerarugendo.
Gucanira umuhanda KIgali-Rubavu ngo bizateza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Uyu muhanda wa Kigali-Rubavu unyura mu turere dutanu ari two Rulindo, Gakenke na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, na Nyabihu na Rubavu two mu Ntara y’Iburengerazuba. Uretse Gakenke na Rulindo, utwo turere dusigaye ni two dukungahaye ku birayi n’ubukerarugendo bushingiye ku gusura ibirunga ndetse n’ingagi.

Abaturage bo mu Karere ka Musanze bemeza ko hari inyungu nyinshi bazakura kuri ayo matara rusange yirukanye umwijima kuko amasaha yo gukora yiyongereye aho ijoro ritazongera kuba imbogamizi yababuza gukomeza akazi kabo nk’abakoresha umuhanda.

Umukozi wa NPD-Cotraco yashyizeho aya matara asobanurira Minisitiri Musoni uko ayo matara akora.
Umukozi wa NPD-Cotraco yashyizeho aya matara asobanurira Minisitiri Musoni uko ayo matara akora.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdulatif ashimangira ko ahageze urumuri ni umutekano nawo utahatangwa.

Ati “Nk’uko byagarutsweho ni umucyo haba havuye umwijima. Natanga urugero rw’ubujura bukorwa mu mwijima ariko iyo hari umucyo bidufasha gukumira ibyaha cyane cyane by’ubujura”.

Amatara yashyizwe kuri uyu muhanda akoresha umuriro muke ungana na ¼ cy’utwarwa n’amatara asanzwe yo ku mihanda, amatara 3500 yakoreshejwe azajya atwara kilowati 250, igishimishije ngo ashobora kumara imyaka 25 atarapfa; nk’uko byemezwa na Uwimbabazi Odette, umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu kigo gishinzwe gucunga ingufu (EUCL).

Minisitiri w'ibikorwaremezo avuga ko mu mwaka utaha n'indi mihanda ihuza uturere izacanirwa.
Minisitiri w’ibikorwaremezo avuga ko mu mwaka utaha n’indi mihanda ihuza uturere izacanirwa.

Minisitiri w’ibikorwaremezo, James Musoni yavuze ko iki ari icyiciro cya mbere cyo gucanira imihanda minini, ngo mu mwaka utaha n’indi mihanda ihuza uturere ikazashyirwaho ayo matara.

Agira ati “Dukoresheje uburyo bugenda buvuguruye, gushyira ku bindi bice by’igihugu bizatwara miliyari zigera ku 10 ni ukuvuga ko aha hahenze cyane kuko twari tugitangira kubera ko twavuguruye imikorere n’aho tugenda dukora neza izindi miliyari kugira ngo turangize mu gihugu cyose”.

Abaturage bishimiye aya matara yo kumihanda ariko banasabwe kuyabungabunga.
Abaturage bishimiye aya matara yo kumihanda ariko banasabwe kuyabungabunga.

Imihanda izakorwa ifite ibirometero 277 ari yo; Kigali-Kagitumba; Kayonza-Rusumo; Kigali-Gatuna na Kigali-Huye-Akanyaru.

Mu butumwa abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango bagejeje ku baturage bakanguriwe kubyaza umusaruro ayo matara bavugurura udusantere tw’ubucuruzi bubaka amazu ajyanye n’igihe. Bibukijwe ko ayo matara abafite inyungu nini akaba ari bo bagomba kuyabungabunga.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi biri mu bituma dukomeza gukataza mu majyambere turwanya icuraburindi maze abadusura bagakomeza kwishimira ibyo tumaze kugeraho

jp yanditse ku itariki ya: 30-01-2015  →  Musubize

Nyabuna banikuke ashireho na kamera, abanyarwanda buriraga biba intsinga, uwo azareka amatara abeho????

yoyah yanditse ku itariki ya: 30-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka