Kagitumba: Ibicuruzwa byinshi bigurwa Uganda kandi byera mu Rwanda

Kwegereza serivise abantu bamukiranya imipaka bakenera cyane cyane ibicuruzwa bizazamura ubukungu bw’igihugu.

Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri, Rugwabiza Valentine ushinzwe ibikorwa by’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC), ubwo kuwa 29/01/2015 yasuraga umupaka wa Kagitumba urimo kwagurwa muri gahunda yo guhuza imipaka.

Minisitiri Rugwabiza yavuze ko impamvu y’uru ruzinduko yari ukureba aho ibikorwa byo kwagura uyu mupaka bigeze, akaba yashimye ko hari icyizere ko bizaba byarangiye vuba kuko ubu bigeze kuri 95%.

Minisitiri Rugwabiza yerekwa aho imirimo yo kwagura umupaka wa Kagitumba igeze.
Minisitiri Rugwabiza yerekwa aho imirimo yo kwagura umupaka wa Kagitumba igeze.

Kuba kuri uyu mupaka wa Kagitumba nta bikorwa by’ubucuruzi biharangwa nyamara haca abantu benshi ngo ni igihombo ku Rwanda.

Minisitiri Rugwabiza yasabye abaturage gushora imari mu bikorwa bibateza imbere kandi bikenerwa na buri wese.

“Hano nta banki ihari, nta resitora nta n’isoko rihari. Nyamara abantu benshi binjira n’abasohoka mu gihugu barabikenera. Abaturage bakwiye gutekereza ukuntu ibi bikorwa byahegerezwa aho kujya kubihaha Uganda kandi mu Rwanda bitabuze,” Minisitiri Rugwabiza.

Ibikorwa byo kubaka bigeze kuri 95%.
Ibikorwa byo kubaka bigeze kuri 95%.

Bimwe mu byihutirwa bikwiye gukorerwa mu Rwanda, abambukiranya imipaka bakabihaha ni uruganda rukora ifu ya kawunga.

Guverineri w’intara y’iburasirazuba, Odette Uwamariya avuga ko abanyarwanda benshi bajya Uganda guhahayo ifu ya kawunga nyamara ibigori baba babiguze mu Rwanda.

Kuri we asanga ibi bidakwiye kuko ibigori bigurwa ku mafaranga make bamara kubikoramo ifu bagahenda abo babiguze nabo. Akangurira ba rwiyemezamirimo gutekereza uko bakongerera agaciro umusaruro w’ibigori wera aha Kagitumba kuko byakongera ibyo igihugu gicuruza hanze.

Kwambukiranya imipaka byaroroshye kubera ko hakoreshwa indangamuntu.
Kwambukiranya imipaka byaroroshye kubera ko hakoreshwa indangamuntu.

Bamwe mu baturage bakoresha uyu mupaka wa Kagitumba bashima iyi gahunda yo guhuza imipaka.

Dusabe Marie Angélique avuga ko iyi serivise yo guhuza imipaka izafasha abantu cyane. Ngo harimo abantu baba badasobanukiwe neza uko batunganyirizwa ibyangombwa byabo kubera ko uhabwa uburenganzira bwo kwinjira mu kindi gihugu wagerayo nabo bakabanza kubigenzura.

Ibi ngo birabatinza ariko bakizera ko igihe abashinzwe abanjira n’abasohoka bazakorera mu biro bimwe bizarushaho koroshya ingendo zabo.

Ibiraro bizaba byuzuye mu mpera z'uyu mwaka.
Ibiraro bizaba byuzuye mu mpera z’uyu mwaka.

Uyu mupaka wa Kagitumba watangiye kwagurwa muri Nyakanga umwaka wa 2013. Ibikorwa byo kuwagura ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda bikaba bizuzura bitwaye akayabo ka miliyoni icumi n’igice z’amadorali y’Amerika (10,5M US$), amafaranga yatanzwe na Trademark East Africa.

Izi nyubako zizatangira gukoreshwa muri mata uyu mwaka, naho kubaka ibiraro byo bikazarangirana n’uyu mwaka wa 2015 nk’uko byemejwe na Hannington Namara. umuyobozi wa Trademark East Africa mu Rwanda.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ianamabahawe na minister wa eac rugwabizabazigenderho maze aho guhaha ibintu Uganda kandi iwacu bitabuze bajye babijyana kubigurisha Uganda twunguke menshi

musaza yanditse ku itariki ya: 29-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka