Ngororero: Bamwe mu bacuruza inyongeramusaruro ntibabona imirima bigishirizamo abahinzi
Nyuma y’uko Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kongera umusaruro hakoreshejwe amafumbire (IFDC/International Fertilizer development Center) gitangirije ubukangurambaga mu gukoresha amafumbire ndetse abacuruza inyongeramusaruro bakaba basabwa kugira imirima y’icyitegererezo berekeramo abahinzi, bamwe muri aba bacuruzi bavuga ko bitoroshye ndetse hamwe bidashoboka kubona iyo mirima.
Nzeyimana Laurent, umucuruzi w’inyongeramusaruro mu Karere ka Ngororero avuga ko nabo babizi neza ko kugira uwo murima ari inshingano zabo kugira ngo bafashe abahinzi, ariko bikaba bidashoboka kubona imirima kuko abenshi aho bakorera ari aho bakodesha, hakaba hatari imirima.
Avuga ko kugira umurima uri kure y’aho akorera bitakoroha kuhajyana abahinzi baje bamugana, ndetse akongeraho ko uwo mwanya utaboneka. Anasanga imyumvire ya bamwe mu bahinzi bagitsimbaraye ku buhinzi gakondo itaborohereza kubigisha.
Uwitije Cyprien, ushinzwe iyamamazabuhinzi muri IFDC aherutse gusaba abacuruzi b’inyongeramusaruro muri aka karere guhagurukira gukoresha iyi mirima kuko ariyo izafasha mu guhindura imikoresherezwe y’inyongeramusaruro kandi ko ari n’uburyo bwo kwamamaza ibikorwa by’abacuruza inyongeramusaruro.
Uwitije avuga ko kuba abakozi bashinzwe ubuhinzi bakiri bakeya mu gihugu kuko buri murenge ufite umukozi umwe gusa, hifashishijwe aba bacuruzi b’inyongeramusaruro, avuga ko abazwi n’uru rwego akorera ari 1500 mu gihugu, byafasha mu kwihutisha ubukangurambaga.
Ashimangira ko aho gusobanurira umuhinzi mu magambo aba bacuruzi bagomba no kubimwereka mu bikorwa akabyigiraho, ariko abafite iyi mirima bakaba bakiri bakeya cyane.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|