Abanyamadini biyemeje gutanga umusanzu mu guhindura imyumvire y’abasora

Abakuriye amadini atandukanye yemewe mu Rwanda biyemeje gufatanya n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) mu guhindura imyumvire y’abayoboke bayo ku mitangire y’imisoro n’amahoro.

Ibi babitangarije mu nama yabahuje n’ubuyobozi bwa RRA kuwa 29/01/2015 kugira ngo bige uburyo abakuru b’amadini bagira uruhare mu gushishikariza abayoboke babo gusora, kuko byagaragaye ko byibuze 95% y’abanyarwanda bemera Imana bakabarizwa mu madini atandukanye.

Muri iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Duteze imbere ukwigira biciye mu gusora’’, umuyobozi ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu, Kayigi Aimable, yatangarije abo bakuru b’amadini ko kugeza ubu, muri ya nzira yo kwigira abanyarwanda batangiye, imisoro batanga muri uyu mwaka yagize uruhare rwa 51.7% mu ngingo y’imari yose y’igihugu, andi agituruka mu baterankunga bo hanze”.

Kayigi yatangaje ko hakiri intambwe nini abasora bakwiye gutera kugira ngo u Rwanda rubashe kwihaza ku ngengo y'imari.
Kayigi yatangaje ko hakiri intambwe nini abasora bakwiye gutera kugira ngo u Rwanda rubashe kwihaza ku ngengo y’imari.

Kayigi asanga ari intambwe nziza igaragaza ko abanyarwanda bari mu nzira iganisha mu kwigira ariko hakiri inzira ndende, aho hifuzwa ko ingengo y’imari y’u Rwanda yose yajya ituruka mu maboko y’abana barwo.

Iyi ikaba ariyo mpamvu yateye ubuyobozi bwa RRA guhura n’abayobozi b’amadini kugira ngo babasabe ubufasha bwo gukangurira abayoboke babo kwishyura imisoro kandi neza, kuko ubusanzwe buri muntu wemera Imana aba afite inshingano agomba kubahiriza, zirimo no gusora.

Abanyamadini bagaragarije RRA ko bakwiye kugira uruhare rwo gukangurira abayoboke babo gusora neza babereka akamaro k’imisoro mu iterambere ry’igihugu, ariko ko ku bwabo harimo n’abatabisobanukiwe neza ahubwa bajya bafasha mu gutegura ibiganiro RRA ikaza kubisobanura.

Sheikh Kayitare yasabye ko bajya bategura abayoboke naho RRA ikaza igatanga ubutumwa ku misoro.
Sheikh Kayitare yasabye ko bajya bategura abayoboke naho RRA ikaza igatanga ubutumwa ku misoro.

Sheikh Kayitare Ibrahim, Mufti w’u Rwanda yagize ati “Gukangurira abayoboke b’idini ibijyanye no gusora mu rusengero ntibihagije kugira ngo babishyire mu bikorwa, ahubwo ku bwanjye mbona hakwiye gutegurwa igikorwa cyo gukangurira abayoboke b’amadini gihoraho, niyo cyategurwa n’amadini ariko ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro kikohereza abaza kubahugura ku bijyanye n’uburyo bwo gusora, ndetse banabereka akamaro k’imisoro mu iterambere ryabo, ko byabafasha mu myumvire kandi bikabafasha gusora batabihatiwe, babona abakozi b’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro nk’abanzi aho kubabona nk’abantu bashishikajwe n’iterambere ry’umunyarwanda aho ari hose mu gihugu”.

Musenyeri Mbonyintege Smalagde, umuyobozi w’inama y’abepisikopi gaturika mu Rwanda, nawe yatangaje ko bashyigikiye ko imisoro itangwa neza kuko ifitiye akamaro igihugu n’abagituye, anongeraho ko RRA yagombye kuba inabasaba ubufatanye mu kurwanya abiba, abanyereza ndetse n’abadakunze kuvugwa bitwa abahombye kubera imicungire mibi y’umutungo, kuko abo bose bari mu bagira uruhare mu gutuma imisoro itaboneka neza cyangwa iba idahagije, kandi igirira akamaro igihugu n’abagituye buri wese atakwirengagiza.

Musenyeri Mbonyintege yatangaje ko bashyigikiye ko imisoro itangwa neza kuko ifitiye akamaro igihugu n'abagituye.
Musenyeri Mbonyintege yatangaje ko bashyigikiye ko imisoro itangwa neza kuko ifitiye akamaro igihugu n’abagituye.

Intumwa Masasu Josua nawe wari muri iki kiganiro yatangaje ko gukangurira abantu gusora mu nsengero bidahagije, ahubwo ko icyo bafasha RRA ari ugufatanya mu guhindura imyumvire y’abayoboke babo ku misoro.

Yagize ati “Nk’uko bisanzwe nk’abanyamadini twe twita cyane cyane ku myumvire no kuri roho z’abakirisitu, numva twafatanya cyane cyane n’ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro mu kumvisha abakirisitu batugana ubwiza n’akamaro ko gusora mu mibereho yabo ya buri munsi, kandi bigakorwa kenshi, ko ibyo aribyo byafasha cyane kuruta kubitangaza mu rusengero, kuko ubusanzwe imyumvire y’umuntu itahindurwa n’itangazo ryaciye mu rusengero gusa”.

Abakuriye amadini atandukanye yemewe mu Rwanda biyemeje gutanga umusanzu bakangurira abayoboke gutanga umusoro.
Abakuriye amadini atandukanye yemewe mu Rwanda biyemeje gutanga umusanzu bakangurira abayoboke gutanga umusoro.

Kayigi yatangaje ko RRA igiye gushyira mu bikorwa inama yagiriwe n’abakuru b’amadini ndetse bakazajya bahura nabo kabiri mu mwaka kugira ngo banoze iyo mikoranire ihamye izafasha mu guhindura imyumvire ku misoro, ndetse igatuma yiyongera ku buryo mu myaka iri mbere ingengo y’imari yose y’u Rwanda izajya ituruka mu maboko y’abana barwo bityo ya nzira yo kwigira abanyarwanda batangiye ikagerwaho nta nkomyi.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uruhare rw’abanyamadini rurakenewe ngo imisoro yiyongere bityo igihugu gitere imbere. niba babyiyemeje rero ibi bizagerwaho dore bahura n’abantu benshi batandukanye kandi mu bihe bitandukanye bakazabakangurira iyi gahunda

ndekezi yanditse ku itariki ya: 29-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka