Ngororero: Abakoze ibarura barasaba kwishyurwa

Abarimu bahawe akazi ko gukora ibarura ry’ibigo bikorera mu Karere ka Ngororero (Establishment Census ) ryakozwe mu kwezi k’Ugushyingo 2014 barasaba Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyabahaye ako kazi kubishyura umushahara bari bumvikanyeho.

Nk’uko aba barimu babivuga, aba bakozi basanzwe bafasha mu mabarura atandukanye harimo n’ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu mwaka wa 2012, ngo basabye aka kazi nyuma yo kumva amatangazo, bakora ikizamini maze abagitsinze bagirana amasezerano (Contract) n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

Aya masezerano ngo yagombaga kurangira hagati mu kwezi kwa 12/2014 bagatanga ibyo bakuye mu ibarura maze nabo bakishyurwa amafaranga ibihumbi 150 kuri buri muntu yari muri ayo masezerano bagiranye.

Bakomeza bavuga ko nyuma yo gutanga ibyavuye mu ibarura bategereje ko bahembwa amaso akaba yaraheze mu kirere.

Muri iri barura hakoreshejwe umukozi umwe mu murenge, bivuga ko abo mu karere ka Ngororero bose hamwe ari 13. Kubera ko basanzwe bakorana n’iki kigo nta n’umwe muri aba bavuga ko bambuwe wemera kuvugwa amazina kugira ngo bitazamugiraho ingaruka mu kazi gataha, ariko bakavuga ko bakeneye ubuvugizi.

Umuyobozi ushinzwe Ibarura mu kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, Gatafari Willy yatangarije Kigali today ko habayeho gutinda kwishyura aba bakozi ariko ko ibyari ikibazo byakemutse, ku buryo mu cyumweru gitaha aba bakozi bose bazahabwa amafaranga yabo, ndetse anabashimira kwihangana bagize.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka