Yakubise umwana we inkoni mu musaya amuziza ko atagiye kwiga
Umugabo witwa Nikobahoze Callixte utuye mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere, nyuma yo gukubita inkoni mu musaya umwana yibyariye akamukomeretsa bikomeye amuziza ko atagiye kwiga.
Uyu mugabo yakubise umwana we witwa Hakizimana, mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 28/01/2015, ariko byamenyekanye mu gitondo cyo kuwa kane tariki ya 29/01/2015, ubwo babonaga uwo mwana yaraye mu gisambu yuzuye amaraso mu musaya no ku gutwi by’iburyo ndetse no ku myenda yari yambaye.
Hategekimana Emmanuel, umukuru w’Umudugudu wa Bahimba Nikobahoze atuyemo, avuga ko bakimenya ayo makuru bahise bafata uwo mugabo ndetse n’umwana we yakubise bakabajyana kuri Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Cyanika.
Nikobahoze ari imbere ya Polisi yavuze yahannye umwana we ngo kubera ko atari yagiye ku ishuri, akavuga ko atamukubise ahubwo yamukanze amutera umujuguju w’igiti ni uko umukubita ku gutwi.
Akomeza avuga ko uwo mwana we wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza asanzwe ari inzererezi.
Agira ati “Jyewe rwose nari ndi kuvuga nti ‘ko utagiye kwiga?’, ni uko umwana ati ‘ntabwo nagiyeyo!’. Mukanze negura akajugujugu k’igiti kaba kamufashe muri kuriya gutwi! Kandi umwana naramubyaye! Ariko rwose ni umwaku wambayeho!”
Umwana we ariko avuga ko se yamukubise inkoni nini inshuro ebyiri, ku kibuno no mu musaya.
Yaziritse uwo mwana mu gisenge acuramye
Abaturage baturanye na Nikobahoze bavuga ko atari ubwa mbere ahana yihanukiriye uwo mwana we, kuko no mu kwezi kwa 04/2014 nabwo yamuhannye amuzirika mu gisenge cy’inzu acuramye.
Icyo gihe ngo yamuzizaga ko yagiye kwiba ibiryo mu nkono zo mu rundi rugo; nk’uko uwitwa Bazambanza Félicien abihamya.
Agira ati “Hari n’igihe twamuvanye mu kagozi, n’ubu uwo mugozi uri ku kagari. Yari yamuziritse ku gisenge, yamuziritse acuramye! Yari yamuboshye amushyira ku gisenge, twamumuvanyemo agiye kumuniga”.
Ngo icyo gihe Nikobahoze, ufite abana bane n’umugore, yahise atoroka ajya muri Uganda amarayo iminsi. Aho agarukiye ubuyobozi bukoresha inama abaturage, asaba imbabazi ko atazongera.
Abaturage bazi Nikobahoze bakomeza bavuga ko asanzwe afite urugomo ku buryo mu rugo ari nk’intare, ibyo bigatuma n’abana be bagira umwanda kubera kutabitaho, dore ko ngo abagerera.
Hategekimana, umukuru w’umudugudu wa Bahimba, arabisobanura muri aya magambo: “Nta muntu ushobora kuvuga mu rugo, umugore ntashobora kujya gusoroma (ibishyimbo) nta ruhushya yamuhaye! Ni ibibazo asanganwe ntabwo ari ibyamugwiririye! Urabona uko bariya bana bafashwe! Umugore ntiyajya mu murima ngo akure ibirayi ngo ahatire abana induru itaremye!”.
Akomeza agira ati “Mbese ni umuntu ushaka kwibeshaho wenyine, urabona kuriya ari kunyerera ariko urabona uko bariya bana bafashwe! Nyina (wa Hakizimana) nawe umubonye ni nka kuriya bariya bana basa!”.
Akomeza avuga ko uwo mugabo bamwigishije ariko bikanga bakifuza ko ubuyobozi bwaba aribwo bumukosora wenda akisubiraho.
Ubwo twandikaga iyi nkuru Nikobahoze yari ari mu buroko, naho umwana we yakubise mu musaya bamujyanye kwa muganga kumuvuza.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Jye ndagaya ubuyobozi bukomeza kureberera ibyaha nk’ibi. Kuba umuyobozi avuga ko atari ubwa mbere uyu mugabo akora amahano nk’aya... Ni iki gituma adakurikiranwa? Twese hamwe turinde umwana ihohoterwa iryo ariryo ryose
abo ni bamwe usanga bica abana babo n abagore, kubera intonganya zihora mu rugo, abayobozi b inzego zibanze nibajye bakurikiranira hafi abo bantu, nibura polisi ibe imufunzeho abanze atekereze kubyo yakoze.
Uriya mubyeyi akwiye kwigishwa kuko sikuriya barera. Abanyarwanda bati inkoni ivuna igufwa ntivuna ingeso.Ese buriya iyapfa yari kwisobanura ate? Gusa Imana ishimwe ubwo ntankuru mbi yabaye.