Polisi y’u Rwanda irishimira uburyo ubufatanye na Polisi mpuzamahanga butanga umusaruro

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ubufatanye ifitanye na Polisi mpuzamahanga (Interpol) by’umwihariko ubwo ifitanye n’ibihugu by’ibituranyi nka Uganda na Kenya, buzatuma nta banyabyaha bongera kumenera muri ibi bihugu bahunga ibyaha bakoreye hakurya y’umupaka.

Ibi irabitangaza mu gihe kuva umwaka wa 2015 watangira bamaze kuburizamo ibikorwa bibiri by’ubujura, kimwe cy’ubujura bw’amafaranga cyakorewe muri Uganda, ikindi cy’ubujura bw’imodoka gikorerwa muri Kenya, nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CSP Celestin Twahirwa.

ACP Kuramba ashyikiriza ACP Lawot amafaranga polisi y'u Rwanda yafatiye mu gihugu imbere.
ACP Kuramba ashyikiriza ACP Lawot amafaranga polisi y’u Rwanda yafatiye mu gihugu imbere.

Agira ati “Imikoranire ya Polisi y’igihugu cyacu n’iy’ibindi bihugu byo mu karere birimo kudufasha gutahura abagizi ba nabi. Kandi icyiza kirimo ni ku mpande zose, kuko ubushize Uganda badufatiye ukekwaho icyaha cya Jenoside witwa Birindabagabo Jean Paul. Ni ukuvuga ngo umugizi wa nabi igihugu cyose yavamo cyangwa yahungiramo nta hantu ho kwihisha. Polisi zose zirakorana neza nta kibazo”.

Ibi bishimangirwa na ACP Patrick Lawot uhagarariye Polisi ya Uganda muri ambasade ya Uganda mu Rwanda, nyuma y’uko ashyikirijwe ibihumbi 519 by’amafaranya y’u Rwanda angana na miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Uganda Polisi y’u Rwanda yafatanye umusore w’Umurundi wayibye muri Uganda agerageza gusubira iwabo mu Burundi.

ACP Lawot avuga ko umubano u Rwanda rufitanye na Uganda ari ikintu gikomeye ku mutekano w'ibihugu byombi.
ACP Lawot avuga ko umubano u Rwanda rufitanye na Uganda ari ikintu gikomeye ku mutekano w’ibihugu byombi.

Ati “Ubu abanyabyaha ntago bazongera kwitwaza ngo yibye aha arahita yambuka umupaka. Imipaka yatumye ibihugu biba nk’igihugu kimwe. Ubu ni ubutumwa y’uko bitazongera gushoboka. Kera niko byari bimeze ariko ubu byarahindutse”.

Uyu musore Shadrak w’imyaka 27 uvuga ko yahisemo kwiba aya mafaranga kubera ko yakoreraga mu gihombo kuri Sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli yakoragaho, yatawe muri yombi mu gihe gikurikiranye n’ikindi gikorwa cya Polisi y’u Rwanda yakoze cyo guta muri yombi imodoka ebyiri zibwe muri Kenya.

Shadrak avuga ko yatekereje kwiba umukoresha we kubera yamufataga nabi bigakubitiraho guhomba.
Shadrak avuga ko yatekereje kwiba umukoresha we kubera yamufataga nabi bigakubitiraho guhomba.

Izi modoka zibwe muri Kenya imwe ifatirwa mu Rwanda mu gihe indi yo yari yibwe n’umugabo ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ariko akaza gufatwa ayigaruye mu Rwanda.

Polisi yatanze ubutumwa ku bantu bagerageza gukora ubu bujura bwambukiranya imipaka kubireka, kuko nta nzira zigihari ahubwo bakitabira umurimo kuko ari wo wonyine wabateza imbere.

Polisi yanasubije ibitembo bifite agaciro ka miliyoni 13 sosiyete y’Abashinwa

Polisi y’igihugu kandi yanasubije ibikoresho by’ubwubatsi bigizwe n’ibitembo bifite agaciro ka miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso byari byibwe tariki 20/1/2015.

Yang ashimira Polisi y'igihugu yashoboye kubagaruriza ibitembo n'imodoka byari byibwe (ibyo biri inyuma ye).
Yang ashimira Polisi y’igihugu yashoboye kubagaruriza ibitembo n’imodoka byari byibwe (ibyo biri inyuma ye).

Ibi byuma byari byibwe muri sosiyete ya CCECC y’Abashinwa ikorera ubwubatsi ku gisozi, aho umushoferi yacunze bagiye kuruhuka sa sita agahita atwara iyo Fuso n’amatiyo yose yari arimo ariko Polisi ikaza kuyifata n’ubwo uwo mushoferi ataraboneka.

Ricky Wang uyobora ibikorwa by’ubwubatsi muri CCECC ku Gisozi, yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ikomeza kubafasha gutahura abajura igihe cyose babiyambaje. Atangaza kandi ko Abashinwa bafitanye umubano mwiza n’u Rwanda kuva bahagera kubera imikoranire.

Iyi kamyo yafatiwe mu Rwanda yibwe muri Kenya.
Iyi kamyo yafatiwe mu Rwanda yibwe muri Kenya.
Iyi modoka yaribwe ijyanwa muri RDC ariko iza gufatwa yagaruwe mu Rwanda.
Iyi modoka yaribwe ijyanwa muri RDC ariko iza gufatwa yagaruwe mu Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Polisi yacu komereza aho.

Rwego yanditse ku itariki ya: 30-01-2015  →  Musubize

Komereza aho Polisi yacu.Nanjye yangarurije ibintu byanjye byari byibwe ubushyize.

Rwego yanditse ku itariki ya: 30-01-2015  →  Musubize

Polisi yacu turayishima.Iyo uyitabaje ntizuyaza.Abajura rero nibashaka babireke.

Rwego yanditse ku itariki ya: 30-01-2015  →  Musubize

Polisi yacu turayishima.Iyo uyitabaje ntizuyaza.Abajura rero nibashaka babireke.

Rwego yanditse ku itariki ya: 30-01-2015  →  Musubize

polis yacu komeza imihigo maze twiyubakire igihugu kitavogerwa na buri wese , abashaka kuzana ubusambo iwacu bazajya bacakirwa hakiri kare

lawot yanditse ku itariki ya: 29-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka