Kuri St Valentin hazaba igitaramo kizatangwamo ibihembo

Konka Group ifatanyije na Kigali Fashion Week bateguye igitaramo kizaba ku munsi w’abakundanye (St Valentin), iki gitaramo kikazarangwa n’ibihembo bitandukanye birimo imashini imesa, mudasobwa zigendanwa, televiziyo za Rutura (flat secreen), dekoderi n’ibindi bihembo bizahabwa abazabitsindira muri icyo gitaramo.

Ibi bihembo bizahabwa abakundana (couple) bazaba bagiye batsinda imikino izatangwa muri iki gitaramo.

Muri iki gitaramo hazatangwamo ibihembo binyuranye.
Muri iki gitaramo hazatangwamo ibihembo binyuranye.

Iki gitaramo kandi kizarangwa n’imbyino za Salsa ndetse n’indirimbo zinyuranye z’urukundo, kubyina, kwidagadura, kubona umukunzi kuri bamwe mu bazaba bagiye bonyine, gusangira n’ibindi. Abazitabira iki gitaramo kandi bazahabwa icyo kunywa na cocktail ku buntu.

Iki gitaramo kizabera muri hoteri Alpha Palace guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wa 14/02/2015 kugeza bukeye, aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birindwi ku muntu uri wenyine n’ibihumbi 10 ku muntu uherekejwe (couple).

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka