Rubengera: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ngo ntibazongera kurebera ababeshya ubuyobozi

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi biyemeje kwikubita agashyi bakajya batanga amakuru nyayo kandi bakagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’aho batuye.

Hari mu nama yahuje abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahagarariye abandi kuva ku mudugudu kugeza ku mu Murenge bo mu Murenge wa Rubengera yabaye kuwa 28/01/2015, aho basobanuriwe ko mu nama y’umuryango iherutse kuba ku rwego rw’igihugu bagaragaje ishusho nyayo y’imibereho y’abanyarwanda itandukanye n’igaragazwa n’amakuru ava mu nzego zo hasi.

Ubwo Ubuyobozi bw’Umuryango wa FPR-Inkotanyi bwasabaga Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera kwerekana ibyavuye mu igenzura ryimbitse ku bibazo by’imibereho y’abaturage cyane cyane ibirebana n’isuku ndetse na gahunda zikura abaturage mu bukene, Umukozi ushinzwe Imibereho myiza mu Murenge wa Rubengera, yavuze ko naho harimo abaturage barwaye amavunja, abanyamuryango babaye nk’abakubiswe n’inkuba batangira kujujura aho bari bicaye.

Muri iri genzura ryageze kuri buri rugo aho bifashishaga ifishi iriho ibibazo bigera kuri mirongo inani, ngo mu Murenge wa Rubengera basanze harimo ingo zigera kuri 19 zirwaje amavunja, umubare w’abarimo barwaye amavunja ukaba warageraga ku bantu 41.

Cyakora ariko nk’uko ubuyobozi bw’umurenge bubivuga, ngo ayo mavunja agaragara mu tugari dutatu gusa ari two Gitwa ifite imiryango 11 irimo abantu bagera kuri 26 bayarwaye, hagakurikiraho Akagari ka Kibilizi karimo imiryango umunani irimo abantu 15 na bo banonagira kubera amavunja, ndetse n’Akagari ka Nyarugenge karimo umuntu umwe bikekwa ko ubu ashobora kuba yarayakize.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Rubengera ngo ntibazongera kurebera ababeshya ubuyobozi.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Rubengera ngo ntibazongera kurebera ababeshya ubuyobozi.

Uretse amavunja, muri uyu murenge kandi ngo ingo zibarirwa muri 703 mu ngo zibarirwa mu bihumbi bitatu uyu murenge ufite ngo nta bwiherero zifite.

Cyakora ariko, ku kijyanye na VUP cyangwa izindi gahunda zikura abaturage mu bukene, ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko ahaba haragaragaye icyuho hose bo nta ruhare babigizemo kuko ngo abaturage ari bo bagendaga bihitiramo mu ruhame abakwiye guhabwa inkunga y’ingoboka.

Ibi binemezwa na bamwe mu baturage baganiriye na Kigali today kuko Mukankusi Marie, utuye mu Kagari ka Nyarugenge mu Murenge wa Rubengera agira ati “Muri VUP rwose nitwe twicaraga mu nama tukavuga tuti ‘runaka uyu akwiye kujyamo, runaka ntabikwiye dukurikije uko tubazi’”.

N’ubwo Mukankusi avuga ko amakosa yagaragaye muri VUP yaba yarakozwe kubera ubunyangamugayo buke mu baturage cyangwa se kwanga kwiteranya kuri bamwe na bamwe, ibi bikajyana n’amakuru abaturage batanga iyo babajijwe ku mibereho yabo, akomeza avuga ko kubera ko inzego z’umuryango wa FPR-Inkotanyi ziriho kuva ku mudugudu nk’uko bimeze mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, bigaragara ko izo nzego na zo amakuru zitanga ataba ari ukuri.

Agira ati “Batanga amakuru batageze aho barimo kuvuga! None se baba bagezeyo hakaba hakiriho amavunja”.

Mukankusi akaba avuga ko nk’abanyamuryango bakwiye kwigaya kandi bagahindura imikorere. Ati “Njyewe kubera ko nsanzwe ndi n’umujyanama w’ubuzima, niba nasuraga buri rugo kabiri mu cyumweru ubu noneho nzajya njyayo gatatu cyangwa kane kugira ngo hatazongera kumvikana amavunja muri 2015”.

Yambabariye (wambaye ingofero) avuga ko basaba imbabazi kubera ibibazo bigaragara mu baturage kandi bagombye kuba ijisho ry'umuryango.
Yambabariye (wambaye ingofero) avuga ko basaba imbabazi kubera ibibazo bigaragara mu baturage kandi bagombye kuba ijisho ry’umuryango.

Yambabariye Theophile, Umuyobozi w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Rubengera, na we avuga ko ibi bibazo by’isuku nke bigaragara muri iki gihe haba mu Murenge wa Rubengera n’ahandi mu gihugu ari icyasha ku banyamuryango bayo bakorana n’inzego z’ibanze.

Ibi Yambabariye akabivugira ko iki kibazo kivumbutse vuba abanyamuryango batarigeze bakigaragaza kandi babana n’abaturage, ndetse n’inzego zitanga amakuru umunsi ku wundi.

Agira ati “Biragaragara mu by’ukuri ko hari igihe biduca mu rihumye n’ubwo muri Rubengera bidakabije cyane kandi inzego z’umuryango duhora twiga, kandi ibyo twize tugasabwa kubikosora. Mu by’ukuri rero icyo cyo tutiriwe tugica ku ruhanda tugomba kugisabira imbabazi”.

Yambabariye yakomeje avuga ko inama bakoze yari igamije kurebera hamwe ibyo bibazo byose kugira ngo bafate ingamba amakosa nk’ayo ntazasubire.

Asaba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Rubengera n’abaturage muri rusange ko buri wese aba ijisho rya mugenzi we bakajya batanga amakuru ku bitagenda kandi bakirinda gutanga amakuru atari yo, kuko ngo bishobora kuba intandaro yo kudindiza iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abanyamuryango dukomeze tube itara rimurikira rubanda mu bikorwa byacu bya buri munsi maze ubuzima bukomeze kuba bwiza

kanyemera yanditse ku itariki ya: 29-01-2015  →  Musubize

abanyamuryango ba RPF bakomeze babere urugero abandi maze twiyubakire igihugu

mukamwezi yanditse ku itariki ya: 29-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka