I Rusizi hagaragaye Abanyarwanda bari gufata ibyangombwa by’i Burundi mbere y’amatora

Inama y’umutekano y’akarere ka Rusizi yo kuwa 27/01/2015 yavugiwemo ko hari Abanyarwanda bari gufata z’i Burundi, bikaba bikekwa ko baba bari kuzifata ngo bazajye mu matora azaba i Burundi umwaka utaha.

Muri iyi nama y’umutekano bavuze ko abaturage bafite indangamuntu z’i Burundi bafashe mu buryo budasobanutse ngo babarirwa muri 20, bakaba baboneka cyane cyane mu murenge wa Muganza.

Kankindi asaba abaturage kwirinda gufata ibyangombwa by'i Burundi.
Kankindi asaba abaturage kwirinda gufata ibyangombwa by’i Burundi.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ituriye ikibaya cya Bugarama cyane abafite imirenge ihana imbibi n’igihugu cy’uburundi basabwe kugenzura kugira ngo barebe niba nta bandi bafite ibyo byangombwa kugira ngo babyamburwe.

Mu gihe impamvu ituma aba baturage bajya gufata ibyangombwa i Burundi itaramenyekana, hari amakuru avuga ko abo banyarwanda bajya gufata ibyo byangombwa kugira ngo bazajye mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi.

Abayobora imirenge ihana imbibi n'igihugu cy'u Burundi basabwe kugenzura ko nta baturage babo bafite indangamuntu z'i Burundi.
Abayobora imirenge ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi basabwe kugenzura ko nta baturage babo bafite indangamuntu z’i Burundi.

Iyi nama y’umutekano yari iyobowe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Kankindi Leoncie, yasabye abaturage bo mu Karere ka Rusizi kwigengesera mu ngendo bakorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kuko umutekano waho utizewe kubera imyigaragambyo imaze iminsi ihabera.

Zimwe mu mpungenge zagaragajwe ku bajya guhahira muri icyo gihugu ni uko bashobora guhohoterwa, bityo bakaba basabwe kujya bajyayo ariko bafite amakenga kandi bakageragaza kujya bataha kare, ndetse n’ugize ikibazo akaba yabimenyesha hakiri kare kugira ngo harebwe uburyo yatabarizwa.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka