APR FC itsindiwe i Musanze Penaliti ya Fuade ifasha Rayon Sports kubona inota rimwe

Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura ntabwo uhiriye amakipe yari imbere ku rutonde rwa shampiyona dore ko Police na APR FC zatsinzwe mu gihe Rayon Sports na As Kigali zishoboye gucyura inota rimwe gusa.

Ikipe ya Rayon Sports yakinaga umukino wayo wa cyenda nta ntsinzi, yari yerekeje ku kibuga cya Nyagisenyi ifite umunezero mwinshi nyuma yaho abakinnyi bayo baherewe ibirarane by’amezi atatu bari baberewemo n’ubuyobozi bw’ikipe yabo.

Rayon Sports ikomeje kubura amanota atatu
Rayon Sports ikomeje kubura amanota atatu
Amagaju yitwaye kuri uyu wa gatatu
Amagaju yitwaye kuri uyu wa gatatu
Mu kibuga hagaragaraga ishyaka ridasanzwe
Mu kibuga hagaragaraga ishyaka ridasanzwe
Buri kipe yashakaga gucyura amanota kuri uyu wa gatatu
Buri kipe yashakaga gucyura amanota kuri uyu wa gatatu
Taiga ntiyagowe cyane n'imipira ya Rayon Sports mu gice cya mbere
Taiga ntiyagowe cyane n’imipira ya Rayon Sports mu gice cya mbere

Aka kanyamuneza ariko ntacyo kafashije iyi kipe y’i Nyanza mu mukino, dore ko watangiye ikipe y’Amagaju ari yo isatira izamu rya Rayon Sports ku buryo bugaragara bitaje no gutinda ngo Mumbere Saiba Claude abone igitego cya mbere ku munota wa cyenda w’umukino, ubwo yateraga ishoti rikomeye mu izamu rya Bakame ntamenye aho umupira uciye.

Ikipe y’Amagaju yanabonye amahirwe yandi abiri yo kubona igitego gishimangira intsinzi ariko ntiyayabyaza umusaruro byatumye igice cya mbere kirangira ari icyo gitego 1-0.

Abasore b'Amagaju bishimira igitego cya Claude
Abasore b’Amagaju bishimira igitego cya Claude
Abafana b'i Nyamagabe batangira kuzenguruka ikibuga
Abafana b’i Nyamagabe batangira kuzenguruka ikibuga
Bari bizeye intsinzi
Bari bizeye intsinzi
Muri Rayon Sports ho bari bumiwe
Muri Rayon Sports ho bari bumiwe
Na Gikundiro Forever ntiyakomaga
Na Gikundiro Forever ntiyakomaga
Saiba Claude yakomeje kugora ubwugarizi bwa Rayon Sports
Saiba Claude yakomeje kugora ubwugarizi bwa Rayon Sports
Byatumye akorerwaho amakosa menshi
Byatumye akorerwaho amakosa menshi

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports ya Mfutila utazi uko amanota atatu asa muri Gikundiro, yatangiye ifite gahunda yo kwishyura bigaragara dore ko yakomeje kugerageza izamu rya Rukundo Protogene ariko uyu agakomeza gukiza ikipe ye y’Amagaju.

Ibi byasaga nk’ibyanze ku ikipe yambara ubururu n’umweru kugeza ku munota wa 80 w’umukino ubwo yazaga kubona penaliti nyuma yaho Nzenze yemereje ko umukinnyi w’Amagaju yakoze umupira n’akaboko, maze Fuade akayinjiza neza ari nako yatsindaga penaliti ye ya gatatu mu mikino itatu aheruka gukinira i Nyamagabe.

Umukino waje kurangira ari icyo gitego 1-1 byatumye ikipe ya Rayon Sports itagira icyo yungukira kinini mu gutakaza kw’amakipe yari ayiri imbere.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri itandukanye
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri itandukanye
Imipira yagumaga kuza imbere y'izamu rya Protogene
Imipira yagumaga kuza imbere y’izamu rya Protogene
Imwe ikagarurwa n'Imana..
Imwe ikagarurwa n’Imana..
Rukundo ntacyo yashoboye gukora kuri penaliti ya Fuade..
Rukundo ntacyo yashoboye gukora kuri penaliti ya Fuade..
Fuade yishimira ko akomeje gutsindira(penaliti) i Nyagisenyi
Fuade yishimira ko akomeje gutsindira(penaliti) i Nyagisenyi

Igitego cya Kipson Athuire cyatumye ikipe ya Musanze itsinda APR FC 1-0 nubwo umukinnyi wayo Nirenzaho Hussein yari yahawe ikarita itukura. As Kigali yanganyije na Sunrise 1-1 mu gihe Kiyovu Sports na yo yanganyirije i Rubavu 2-2. Ikipe ya Gicumbi na yo ikaba ikomeje gushimangira kwibasira amakipe afite izina aho kuri uyu wa gatatu yatsindaga Police 1-0.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere ikazakomeza mu cyumweru gitaha tariki 3/2/2015 cyane ko impera z’iki cyumweru zizaba zikinwamo irushanwa ryateguwe na Society for Family Health (SFH), rizahuza amakipe yabaye ane ya mbere mu mwaka wa shampiyona ushize.

Urutonde rwa shampiyona nyuma y’umunsi wa 14

  1. APR FC 32
  2. AS Kigali 28
  3. Police FC 24
  4. Rayon S. 22
  5. Amagaju 20
  6. Gicumbi 20
  7. Marines 18
  8. Espoir 18
  9. Sunrise 17
  10. SC Kiyovu 17
  11. Mukura 14
  12. Musanze 14
  13. Etincelles 11
  14. Isonga 04
Faustin yahindutse rutahizamu!(nubwo atigeze akora ku mupira mu minota 18 yakinnye)
Faustin yahindutse rutahizamu!(nubwo atigeze akora ku mupira mu minota 18 yakinnye)

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

apr izahora kwisonga kuko bazi icyo gukora nd’i ngarama murakoze

tuyishimire emmanuel yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

reyon yo rwose mugihe umutoza mukuru akiri Mfutira sinizeye insinzi neza pe! amaburaburize azungirize Sosthene cg azasubire iyo yaturutse. ngayo-nguko

muneza justin yanditse ku itariki ya: 30-01-2015  →  Musubize

Apr fc izahamakumwanyawayo kdi igijombe tuzagikukana ndimusanze

kavamahanga.erissa yanditse ku itariki ya: 29-01-2015  →  Musubize

Apr fc izahamakumwanyawayo kdi igijombe tuzagikukana ndimusanze

kavamahanga.erissa yanditse ku itariki ya: 29-01-2015  →  Musubize

oh congs ku ikipe yaho mvuka nikomeze imihigo turayishyigikiye oh amagaju gusa mukinira ahantu habi sana

umugwaneza charlotte yanditse ku itariki ya: 29-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka