Icyiciro cya nyuma cy’abasirikare babungabungaga amahoro muri Centre Africa cyatahutse

Ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Rwanda burashimira ingabo zari zaroherejwe kubungabunga amahoro mu gihugu cya centre Africa, kuko akazi ko kugarura amahoro kazijyanye zagakoze neza.

Ibi byatangajwe ubwo hakirwaga icyiciro cya nyuma cy’abasirikare 142 bari baroherejwe muri icyo gihugu mu gihe kingana n’umwaka, bahawe inshingano zo kubungabunga umutekano, kuri uyu wa gatatu tariki 28/01/2015, ingabo zakiriwe n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka Gen. Major Kamanzi Mushyo Frank.

Iri tsinda niryo rya nyuma mu basirikari 850 bari bamazeyo umwaka.
Iri tsinda niryo rya nyuma mu basirikari 850 bari bamazeyo umwaka.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yatangarije abanyamakuru ko ubutumwa bahawe babusohoje kuko bari bajyanywe no kugarura agahenge no gufasha ingabo za leta gusubiza ibintu ku murongo mu gihugu.

Yagize ati “Ibyo twarabikoze tuva mu butumwa bwa bwa MISCA tumaze kugarura agahenge noneho na UN iraza dutangira kubungabunga amahoro twari tumaze kugarura”.

Abasirikari batashye bashimiwe uburyo basohoje ubutumwa igihugu cyabahaye.
Abasirikari batashye bashimiwe uburyo basohoje ubutumwa igihugu cyabahaye.

Lieutenat Colonel Jean Paul Karangwa wari uyoboye izi ngabo mu gihe cy’umwaka zimaze zibungabunga amahoro, avuga ko nubwo bitari byoroshye babigezeho kandi banabashije gukora izindi nshingano ku banyagihugu baho.

Ati “Kubakira ibiraro abaturage nabyo twarabikoze, abana batagira ibyo barya nabo twarabafashije. Ibyo ni ibintu abantu twagiye batwibukiraho cyane. Twafunguye umuhanda w’ibirometero 700 uva Bangui ugera hafi ku mupaka na Cameroun. N’ubwo byari bikomeye ariko kuri twe ntago byari bikomeye”.

Aba basirikari bakiriwe bavuye mu butumwa bw’amahoro i Bangui nicyo cyiciro cya nyuma cyari gisigayeyo mu basirikari 850 bari bamazeyo igihe cy’umwaka.
Mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi Leta y’u Rwanda igira uruhare yohereza ingabo ndetse n’abapolisi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ingabo zacu crge kumurimo, imihigo irakomeye kandi irakomeje

bizanyimana aline yanditse ku itariki ya: 4-03-2018  →  Musubize

congratulations ku ngabo zurwanda

Kagame alex yanditse ku itariki ya: 29-01-2015  →  Musubize

tubashimiye akazi keza bakoze ndetse n’isura nziza y’igihugu cyacu bagaragaje neza, akazi kandi karakomeje

nene yanditse ku itariki ya: 29-01-2015  →  Musubize

congz and big up to you all sordiers of rwanda and us we continue a work of peace keeping in africa, you are a good friend big up kabisa

yuhi jim yanditse ku itariki ya: 28-01-2015  →  Musubize

ndizera ko iki cyiciro kigiye kizuzuza inshingano zabo neza cyane

veronica yanditse ku itariki ya: 28-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka