Abanyarwanda bandikiye Ubutaliyani ngo bumenye ukuri kuri Rusesabagina bushaka guhemba

Umuhuzabikorwa wa Komite y’Abarokokeye muri Hotel ya Mille Collines muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Tatien Ndolimana Miheto yandikiye Komini ya Turin iri mu Majyaruguru y’u Butaliyani asobanura amateka ya Rusesabagina nk’umuntu ufatwa nk’ intwari yarokoye imbaga nini y’Abatutsi kubera filime “Hotel Rwanda”.

Ibi bibaye nyuma y’uko inteko ya Komini Turin, tariki 24/11/2014 yahisemo Rusesabagina nk’umuntu wakoze igikorwa cya gitwari arokora imbaga y’Abatutsi 1238 bari bahungiye murim Hotel ya Milles Collines mu gihe cya Jenoside.

Amajwi y’Abanyarwanda benshi baba hanze y’u Rwanda babyamaganiye kure kugeza ubwo ubuyobozi bw’iyo komini bwafashe icyemezo cyo guhagarika ibirori byo kumushyikiriza igihembo cyiswe ‘Ubwenegihugu bw’icyubahiro” kugira ngo babanze bamenye amakuru y’impamo kuri Rusesabagina.

Abanyarwanda barokokeye muri Mille Collines bandikiye komini Turin ukuri kuri Rusesabagina yendaga guha igihembo.
Abanyarwanda barokokeye muri Mille Collines bandikiye komini Turin ukuri kuri Rusesabagina yendaga guha igihembo.

Ubwo Kigali Today yakoraga iyi nkuru tariki 23-01-2015, Umunyarwandakazi uba mu Butaliyani witwa Rosine Mugunga yavuze ko hari Abanyarwanda benshi baba i Burayi barokokeye muri Hotel ya Mille Collines bazi ukuri biteguye gushyira ahagaragara ukuri ku bikorwa bya Rusesabagina birangwa no gupfobya Jenoside, bikaba ari byo byakozwe.

Mu ibaruwa y’amapaje atatu, umuhuzabikorwa w’iyo komite, Ndolimana yagize ati “Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubabwire ukuri, ukuri kose, ntibigamije gusa kubamenyesha ko uwagombaga guhabwa igihembo cy’ubwenegihugu bw’icyubahiro (Rusesabagina) yiyitirira kurokora abantu muri Hotel ya Mille Collines apfobya Jenoside kandi ari yo yamugize icyamamare. Ikindi kandi turagira ngo tubasabe guhagarika icyemezo mwafashe, twemera ko byatewe n’uko mudafite amakuru ahagije”.

Mu gihe cya Jenoside muri 1994, bamwe mu Batutsi bahungiye muri Hotel ya Mille Collines mu Mujyi wa Kigali, Rusesabagina yayoboraga. Nyuma ya Jenoside yakoze filime yise “Hotel Rwanda” imutaka ko ari we warokoye abari muri iyo hoteli ayikoresha mu nyungu ze bwite.

Bamwe mu barokokeye muri iyo hoteli ariko bavuga ko Rusesabagina atabahishe by’impuhwe kuko yagiye abasaba amafaranga akayishyirira mu mufuka kandi ngo akaba yarakoranaga bya hafi n’abari mu ngabo za Leta yakoraga Jenoside icyo gihe.

Agace gato k'ibaruwa abarokokeye muri Mille Collines bandikiye komini ya Turin.
Agace gato k’ibaruwa abarokokeye muri Mille Collines bandikiye komini ya Turin.

Hari n’abavuga ko uyu Rusesabagina yakoraga urutonde rw’abihishe muri iyo hoteli akarushyikiriza abicanyi yashyizeho n’ibirango by’aho babaga bihishe nka nimero z’ibyumba n’ibindi.

Nk’uko abishimangira muri iyo baruwa yanditswe tariki 26/01/2015, ngo inyandiko n’ubuhamya bwatanzwe n’abahungiye muri iyo hoteli, bishimangira bitagibwaho impaka ko nta ruhare Paul Rusesabagina yagize mu irokoka ryabo kandi n’ibikorwa yiyitira gukora nta bushobozi nka Rusesabagina yari afite bwo kubikora.

Muri iyo baruwa ifunguye yashyizweho umukono na Ndolimana Muheto, igaragaza inyandiko zanditswe n’abahanga zigaragaza ibyabereye muri Hoteli ya Mille Collines zinyomoza ibivugwa ku butwari bwa Rusesabagina muri Hotel Rwanda, nk’iza Revocat Rutazibwa na Alfred Ndahiro ndetse n’ubuhamya bwa Romeo Dallaire wari ukuriye ingabo z’umuryango w’Abibumbye (MINUAR) mu 1994.

Filime “Hotel Rwanda” yagize icyamamare Paul Rusesabagina abona n’ibihembo bitandukanye ariko kuva ubwo abarokeye muri Hoteli ya Mille Collines bahagurukiye bakamaganira kure ibyo kwiyitira kubarokora no kugaragariza amahanga, imigambi ye irimo guhakana no gupfobya Jenoside, iby’ibihembo byamuciye mu myanya y’intoki no kuterekana iyo filime.

Ndolimana Miheto uhagarariye abarokocyeye muri hotel Mille Collines, bavuga ko ibyakinwe muri filimi "Hotel Rwanda" bihabanye n'ukuri babayemo muri Jenoside.
Ndolimana Miheto uhagarariye abarokocyeye muri hotel Mille Collines, bavuga ko ibyakinwe muri filimi "Hotel Rwanda" bihabanye n’ukuri babayemo muri Jenoside.

Ingero zitangwa ni uko Komini ya Kraainem, Rusesabagina atuyemo iri mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi yahagaritse igitaraganya inama n’ iyerekanwa rya filime ye byari kuba tariki 02/12/2014.

Kaminuza ya Louvain nayo yo mu Bubiligi yateye ikirenge mu cya Komini Kraainem yanga ko Rusesabagina akandagiza ikirenge cye mu bwatsi bw’iyo kaminuza kubera ibikorwa bye byo guhakana Jenoside mu biganiro bitandukanye no muri filime Hotel Rwanda.

Uretse mu Bubiligi, n’igihugu cya Canada nacyo cyanze ko yerekana filime “Hotel Rwanda” nyuma y’ubuhamya bwatanzwe n’abakotse Jenoside hamwe na Gen. Romeo Dallaire.

Paul Rusesabagina ubu w’imyaka 60 ni umuturage w’ububiligi, akaba yubatse afite n’abana bane.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko rusesabagina ntabona ko imitwe ye yose isi yayimenye

sandra yanditse ku itariki ya: 28-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka