U Rwanda ngo rwageze ku ntego z’ikinyagihumbi

Inama yateguwe n’Ikigo cy’ubushakashatsi kuri gahunda za Leta (IPAR) yagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bike cyane ku isi byageze ku ntego z’ikinyagihumbi z’Umuryango w’abibumbye (UN).

Mu mwaka w’2000 UN yari yasabye ibihugu byo ku isi kuba byageze kuri izo ntego bitarenze umwaka wa 2015.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa IPAR, Eugenia Kayitesi yatangarije abashakashatsi baturutse hirya no hino ku isi, abayobozi mu nzego za Leta n’abafatanyabikorwa mu iterambere bitabiriye inama kuri uyu wa 28/01/2015, ko hari ingero zitandukanye zigaragaza uburyo intego z’ikinyagihumbi zagezweho.

Ati “Nta kigereranyo gihamye mfite ariko inyinshi muri gahunda zijyana na MDGs (intego z’ikinyagihumbi) zigeze ku gipimo kirenga 80%; iyo urebye ubwitabire mu burezi buri ku kigero cyo hejuru cyane; ababyeyi bose basigaye babyarira kwa muganga, bitabiriye kuboneza urubyaro; Leta kandi irarushaho kwita ku bakene, mu Rwanda tunafite uburyo butandukanye bwo kwishakamo ibisubizo”.

L-R: Dr Lamin (UN), Amb Gatete (MINECOFIN) na Kayitesi (IPAR).
L-R: Dr Lamin (UN), Amb Gatete (MINECOFIN) na Kayitesi (IPAR).

Ibihugu byinshi ku isi ngo ntacyo birageraho mu gushobora guhashya ubukene, kurwanya indwara z’ibyorezo, kwirinda impfu z’abana n’ababyeyi mu gihe cyo kubyara, kugeza uburezi kuri bose no kurinda ibidukikije kwangirika, bitewe ahanini no kutiha intego; nk’uko byatangajwe n’uhagarariye UN mu Rwanda, Dr Lamin Mamadou Manney.

Ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike bya Afurika bizagera ku ntego z’ikinyagihumbi bitarenze uyu mwaka wa 2015, bitewe ahanini no kuba rufite ubuyobozi bwiza buhagarariwe na Perezida Kagame, ndetse no kwiha gahunda nka EDPRS irimo intego yo kugabanya ikigero cy’ubukene”.

Nyuma ya 2015, uretse gusaba ibihugu gukomeza ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi zitaragerwaho, Umuryango w’abibumbye urashaka ko ibihugu byatangira izindi ntego zitwa iz’iterambere rirambye.

Abashakashatsi baturutse hirya no hino ku isi, abahagarariye inzego za Leta zifata ibyemezo n'abayobozi b'imiryango n'ibigo bitera inkunga u Rwanda mu nama ya IPAR.
Abashakashatsi baturutse hirya no hino ku isi, abahagarariye inzego za Leta zifata ibyemezo n’abayobozi b’imiryango n’ibigo bitera inkunga u Rwanda mu nama ya IPAR.

Leta y’u Rwanda ngo yamaze gushyiraho intego 17 zigizwe n’ibikorwa 169, nk’uko Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete yabitangaje, asaba ko ikigo IPAR cyakomeza guteza imbere ubushakashatsi buzajya bukenerwa cyane n’inzego zifata ibyemezo.

Inama ngarukamwaka ya kane y’ubushakashatsi itegurwa na IPAR izamara iminsi ibiri, ikaba yahurije hamwe abashakashatsi baturutse hirya no hino ku isi, abahagarariye inzego za Leta zifata ibyemezo, ndetse n’abayobozi b’imiryango n’ibigo mpuzamahanga bitera inkunga u Rwanda.

Intego z’ikinyagihumbi muri rusange, iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, ihangwa ry’imirimo ku rubyiruko, iyubahirizwa ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo, ubufatanye bw’u Rwanda n’akarere hamwe n’iterambere ry’icyaro; biri mu ngingo zikomeye zizafatwaho imyanzuro kuri uyu wa kane tariki 29/01/2015.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Intego z’ikinyagihumbi muri rusange, iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, ihangwa ry’imirimo ku rubyiruko, iyubahirizwa ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo, ubufatanye bw’u Rwanda n’akarere hamwe n’iterambere ry’icyaro; biri mu ngingo zikomeye zizafatwaho imyanzuro kuri uyu wa kane tariki 29/01/2015............ndumiwe , ntabwo abakoze ubu bushakashatsi bageze kuri terrain ngo barebe aho ubushomeri bugeze urubyiruko rw u Rwanda , abize bamaze imyaka n imyaka nta kazi , bakaba barimo gusaza ntacyo bimariye , aho inzara imeze nabi , aho abaturage barwaye amavunja , aho abaturage bararana n amatungo mu nzu , aho stress yamaze abantu kubera ubuzima buhenze , bugasharira , birababaje ku ma rapport yo gutekinika , ahhhhaaaaaaaaaaaaa

UMUGWANEZA Jeanne yanditse ku itariki ya: 29-01-2015  →  Musubize

kuba dufite abayobozi beza ntabwo bitangaje kuba twarageze ku ntego nyamukuru z’ikinyagihumbi

kwezi yanditse ku itariki ya: 29-01-2015  →  Musubize

urebye intego nyinshi tumaze kuzigeraho mu myaka mike turaza kuba turi igihugu giteye imbere cyane

Aden yanditse ku itariki ya: 28-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka