Rutsiro: Umuyobozi w’ishuri ufunze yasimbuwe by’agateganyo

Uwari umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Murunda (GS Murunda) ruherereye mu Murenge wa Murunda ho mu Karere ka Rutsiro ukekwaho kwiba sima yari igenewe kubaka iryo shuri ubu yamaze gusimbuzwa by’agateganyo.

Kanyamahanga Eugène wayoboraga GS Murunda yafunzwe ku itariki ya 13/01/2015 ashinjwa kunyereza imifuka ya sima irenga 160.

Uyu muyobozi n’abandi bafunganywe bahakana kwiba iyi sima bavuga ko imifuka mike ariyo bagurishije kandi nayo ngo yagurishijwe ku nyungu z’ikigo hashakwa amafaranga yo gukoresha umunsi mukuru w’uburezi gatulika no kwishyura ikigo cy’ubwiteganyirize (RSSB) amafaranga y’ubukererwe birinda ibihano bashobora gufatira ikigo bayoboye.

Ba nyiri ikigo n’ubuyobozi bw’ababyeyi bo bahakanye ko batigeze babimenyeshwa mbere yo gufata icyo cyemezo ari cyo bahereyeho babakuraho amaboko.

Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, Aléxis Habiyambere yagize Padiri Twagirayezu Emmanuel Umuyobozi w’agateganyo wa GS Murunda mu gihe uwakiyoboraga agikurikiranywe n’ubutabera ku byaha akekwaho.

Aya makuru y’isimbuzwa ry’uwari umuyobozi wa GS Murunda yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Bisangabagabo Sylvestre.

Yagize ati “Nibyo GS Murunda yabonye umuyobozi mushya ariko by’agateganyo kugira ngo ufunzwe azabanze ace imbere y’ubutabera”.

Umuhango w’ihererekanyabubasha wabaye kuwa mbere tariki ya 26/01/2015 wari uhagarariwe na Padiri Pio Nzayisenga, Umuyobozi wa Paruwasi ya Murunda ari na we uhagarariye ishuri.

Kanyamahanga afunganywe na Uwimana Martin, umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Murunda na Niyitanga Clément, umucungamutungo w’icyo kigo.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka