Rubavu: Hakenewe miliyoni 6 yo kuzuza amazu y’abirukanywe muri Tanzaniya

Imiryango 27 y’abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bakaza gutuzwa mu Karere ka Rubavu ivuga ko ihangayikishijwe no kuba ababacumbikiye mu mazu babasaba kuyavamo kandi ayo bubakiwe n’akarere ataruzura.

Abanyarwanda 40 nibo bari baje gutuzwa mu Karere ka Rubavu tariki ya 8/1/2014 bizezwako bazitabwaho ndetse n’igikorwa cyo kububakira amazu yo guturamo kikihutishwa.

Nyuma y’umwaka bahawe icyizere baracyacumbitse mu mazu y’abandi ndetse bavuga ko basabwa kuyavamo, kandi ngo n’imibereho ntimeze neza kuko bifuza gufashwa kwifasha kuruta kugenerwa ibiribwa.

Tariki ya 11/01/2014 Abakozi b’Akarere ka Rubavu kuva ku rwego rw’akarere kugera ku kagari bemeye gutanga umuganda wabo batanga 5% ku mushahara wabo mu kubakira abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bazatuzwa mu Karere ka Rubavu.

Avugana na Kigali today, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, avuga ko habaye ikibazo cy’ubushobozi buke ariko hari icyizere ko azuzura kuko habura miliyoni esheshatu zo gukora isuku kugira ngo abo yubakiwe bayajyemo.

Sheikh Bahame Hassan avuga ko hasigaye miliyoni 6 zo gukora amasuku y'inzu z'abirukanywe muri Tanzaniya.
Sheikh Bahame Hassan avuga ko hasigaye miliyoni 6 zo gukora amasuku y’inzu z’abirukanywe muri Tanzaniya.

Sheikh Bahame avuga ko amazu bacumbikiwemo yubatswe na leta iyubakira abimuwe muri Gishwati ariko bataba muri ayo mazu kuko bafite ahandi bari, ku buryo akarere kari kabasabye kwihangana bagacumbira abandi banyarwanda bafite ikibazo.

Amazu agomba gutuzwamo imiryango 27 ariyo ihari amaze kuzamurwa no gusakarwa igisigaye ni ukuyakorera isuku.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko amafaranga asigaye miliyoni esheshatu azabikora azemezwa mu mu ngengo y’imari ivuguruye 2014-2015.

Abatujwe Kanembwe bavuga ko bugarijwe n’ibibazo

Mu murenge wa Cyanzarwe na Rubavu niho hatujwe abaturage bimuwe ku musozi wa Rubavu, Gishwati n’abanyarwanda birukanywe Tanzaniya. Abaturage bahatuzwa bavuga ko n’ubwo babona aho gutura bahura n’ibindi bibazo byo kutagira imirimo kandi mbere bari baturiye umujyi bakabasha kuyibona, no kuba amatungo abavuye Gishwati bahazanye amwe yarapfuye bakwifuza gushumbushwa.

Ikibazo cy’irimbi ryo gushyinguramo nacyo kiri mubyo abatuye Kanembwe bifuza gufashwa kuko bakora urugendo rurerure kugira ngo babone aho gushyingura, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu akavuga ko ikibazo gikomeye kubera ingendo bakora kugera Karundo aho bajya gushyingura.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka