Rubengera: Icyumba cy’amasengesho kivugwaho inyigisho z’ubuyobe cyahinduriwe ubuyobozi

Nyuma y’aho Kigali Today itangarije inkuru ku cyumba cy’amasengesho cya Rubengera mu Itorero Peresibiteriyeni mu Rwanda (EPR) kivugwamo inyigisho z’ubuyobe, ubuyobozi bw’iryo torero bwahinduye ubuyobozi bw’icyo cyumba cy’amasengesho bunategurira abakirisito amahugurwa ku buhanuzi n’inyigisho z’ubuyobe.

Muri izo nkuru zasohotse ku wa 14/01/2015, harimo uburyo abakirisito ba EPR batavuga rumwe ku nyigisho zitangirwa muri icyo cyumba cy’amasengesho. Zimwe muri zo havugwaga inyigisho zibangamira gahunda za Leta nko kubuza abakirisito kuboneza urubyaro bababwira ko kuringaniza urubyaro ari icyaha, ndetse n’ubuhanuzi bigaragara ko bwateza amakimbirane mu baturage.

Iyi nkuru ntiyavuzweho rumwe mu nzego zitandukanye zaba iza Leta ndetse n’iz’itorero rya EPR.

Depite Samuel Musabyimana, ku cyumweru tariki ya 25/01/2015 mu ruhame, ubwo Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda yari itangiye ingendo mu baturage kureba uko babayeho ndetse n’ibyifuzo byabo kuri gahunda Leta ibagenera, na we ari mu bavuze ko ari umuhamya ko ibyavuzwe ari ukubeshya.

Mu ruhame, mu nama n’abayobozi n’abafatanyabikorwa mu Karere ka Karongi, ubuyobozi bwa EPR bumaze gutangariza muri iyo nama ko abavuze ibyo bintu bari bagamije gusebya itorero, yagize ati “Ndagira ngo mbere umuhamya nyakubahwa Pasiteri wa EPR, ndagira ngo ngishimangire rwose! Uwo muntu yarababeshyeye”.

Hon Musabyimana (hagati) ngo ni umuhamya ko ibivugwa ku cyumba cy'amasengesho cya EPR ari ibinyoma.
Hon Musabyimana (hagati) ngo ni umuhamya ko ibivugwa ku cyumba cy’amasengesho cya EPR ari ibinyoma.

Hon Musabyimana akaba yaravugaga ko abishingira ku igenzura bakoze bagasanga hari kimwe mu bigo nderabuzima bya EPR cyiza imbere muri Karongi mu kuboneza urubyaro. Agira ati “n’ikimenyimenyi icyo kigo kiza imbere kandi ni icya EPR”.

Kimwe na Depite Musabyimana, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi w’agateganyo, Hakizimana Sébastien, na we avuga ko bakurikiranye bagasanga ibivugwa muri iyo nkuru ari ibinyoma. Mu ijwi ritsindagiye agira ati “Ubuyobozi bwa Eglise (Itorero) ntabwo bushobora kwemera ko abantu bakora ibintu bitandukanye n’imyumvire y’idini”.

Agakomeza avuga ko akurikije ibyo baganiriye n’ubuyobozi bwa EPR n’intego y’icyo cyumba inyigisho nk’izo zidashobora kugitangirwamo.

Agira ati “Ibindi bijyanye n’imyumvire ntabwo bigendana n’amasengesho y’abo bantu nk’uko twicaye tukaganira n’ubuyobozi bwa Eglise n’abantu bazi icyo cyumba aho kiri n’ibyo kigamije birimo guhindura imitima y’abantu basenga”.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka karongi, Hakizimana Sebastien (hagati) avuga ko bakurikiranye bagasanga ibivugwa ari ibinyoma.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka karongi, Hakizimana Sebastien (hagati) avuga ko bakurikiranye bagasanga ibivugwa ari ibinyoma.

N’ubwo Ubuyobozi bwa Peresibiteri ya Rubengera (twagereranya na Diyosezi) butemera ko bwahinduye ubuyobozi bw’icyumba cy’amasengesho kubera inyigisho z’ubuyobe zakivuzwemo, ubuyobozi bushya bw’icyo cyumba bwo buvuga ko icyo bushyize imbere ari uguhangana n’inyigisho n’ubuhanuzi nk’ubwo.

Mu gihe uwari Umuyobozi w’Icyo cyumba cy’amasengesho, Tuyisenge Léon Fidele, ahakana ko muri icyo cyumba higeze kubamo inyigisho z’ubuyobe, ariko agahindukira akavuga ko mu byumba by’amasengesho habamo ubuhanuzi butandukanye kandi ko buri wese afite uburenganzira bwo kuvugiramo ibyo ashaka, Umuyobozi mushya w’icyo cyumba, Ugiriwabo Jeannine, avuga ko icyo ashyize imbere ari uguca ubuhanuzi bw’ubuyobe muri muri icyo cyumba kuko ngo ari bwo bukurura akavuyo mu itorero.

Yagize ati “Ubu turi gusenga kugira ngo turwanye ivangirwa ririmo ryagiye riboneka kandi ryarumvikanye”.

Ugiriwabo akomeza avuga ko bumvikanye ko bagiye gufatanya n’Ubuyobozi bwa Paruwasi bagakurikirana umunsi ku wundi abasengera muri icyo cyumba akaba ngo afite icyizere ko hamwe n’amasengesho bizakunda kandi inyigisho z’icyo cyumba zigasubira mu murongo.

Abajijwe ibyo azitaho mu miyoborere ye mu guhindura ibibera muri icyo cyumba, Ugiriwabo agira ati “Ibintu by’ubuhanuzi n’amayerekwa! Ibintu by’impano zirimo ni byo biteza akavuyo cyane”.

N’ubwo atifuje ko amazina ye atangazwa cyangwa ngo dukoreshe ijwi rye, umukobwa wo mu kigero cy’imyaka nka 24 na we wahanuriwe akabwirwa ko ngo agiye kuroga shebuja afatanyije na nyina, avuga ko byamukomerekeje ku buryo yumva atasubira muri ayo masengesho.

Byongeye kandi ngo bakimara kumuhanurira bagiye no kuri shebuja bamusaba kumwirukana kuko ngo afite umugambi wo kumwivugana. Cyakora ariko ngo ababikira bo muri EPR baje kwegera uwo shebuja bamusobanurira ko ari amatiku ashingiye ku nzangano z’abanyarwanda birangira uwo muzungu atamwirukanye.

Muri uru rusengero niho icyumba cy'amasengesho gitungwa agatoki gikorera.
Muri uru rusengero niho icyumba cy’amasengesho gitungwa agatoki gikorera.

Mu gihe bigaragara ko ibivugwa bitavugwaho rumwe, Umuyobozi wa Peresibiteri ya Rubengera, Pasiteri Nyiraneza Albertine avuga ko bamaze kumva ko icyumba cy’amasengesho cya Rubengera kirimo inyigisho z’ubuyobe bateguye amahugurwa kugira ngo babikosore.

Agira ati “Buriya ahantu hateraniye abantu benshi haba no byumba by’amasengesho ntabwo habura kuba inyigisho z’ubuyobe”.

Nyiraneza yiyemerera ko izi nkuru zatambutse baramaze kumva ko izo nyigisho zirimo kandi kari bari bararangije gutegura amahugurwa agamije gukangura abakirisito.

Akomeza agira ati “Twamaze kumva ko babyigishije babivuzeho duhita dutegura amahugurwa. Buriya iriya nkuru yabaye amahugurwa twaramaze kuyategura”.

Pasiteri Nyiraneza agakomeza avuga ko aya mahugurwa bayateguye ku bakirisito muri rusange kuko ngo ibivugwa kuri icyo cyumba cy’amasengesho byababereye isomo.

N’ubwo avuga ko bishobora kuba byaravugiwemo bitewe no kuba abantu bagira imyumvire itandukanye bityo bikaba bidashingiye ku myemerere y’itorero, Pasiteri Nyiraneza agira ati “Kimwe n’uko n’aho twigisha mu baturage nk’uko nk’ubu Leta yigisha atari ko bose babyakira. Hariya rero birashoboka ko hariho uwagize iyo myumvire akabivuga ari na yo mpamvu tugiye guhugura abo bantu, ariko iyo habaye akantu gato nk’ako biduha isomo bigatuma duhugura abakirisito bose”.

Ku kijyanye no gukoranaho bagashirana irari, Umuyobozi wa Peresibiteri ya Rubengera, Pasiteri Nyiraneza Albertine avuga ko yumvise ko byabayeho mu mwaka wa 2007 bibereye ahitwa mu Mataba, na ho mu Murenge wa Rubengera.

Ibi ngo bikaba byaratumye baca ibyumba by’amasengesho byo mu ngo bagatangiza icyumba cy’amasengesho kuri Paruwasi ya Rubengera. Iki na cyo ariko bakaba bafashe umurongo wo guhugura abakirisito ku nyigisho z’ubuyobe nyuma y’uko bumvise ko gishobora kuba gitangwamo ubuhanuzi nk’ubwo.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Yemwe nshuti, nimusengere Ribengera kuko satani yahagurukiye mu mu pasiteri w’umupagani baduhaye, w’umusambanyi utera abakristu inda. kubera gutinya ko ibyo akora byamenyekana, akoresha imbaraga nyinshi ngo asenye icyumba kuko ahageze baramurondora da!
turi kwinginga Imana ngo imudukize kuko amaze kudusenyera paruwase pe.

Kamari yanditse ku itariki ya: 8-03-2015  →  Musubize

kdi banyarwanda mushyiremo ubushishozi musabe IMANA ibasobanurire

seth yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

nge ndumva ahubwo abo bantu bafite isebanya bakurikiranwa kdi nabo batazi kugenzura umwuka w’IMANA birinde kuko iyo basenga barayizi nawe rero ubona urugamba rukomeye ngo uragenda ndakubwiye nti hangana narwo kuko naho ugiye wabihasanga satani niko akora mwirinde bibafashe namwe

seth yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Itorero Presbyterienne ryataye umurongo wa Gipresbyterien kuburyo buri wese yigisha ibyo ashaka kandi uko abyumva. Liturgie yabo bayigize amazi kuburyo itagikurikizwa.Tuzigira muri EAR ntakundi

mbanda yanditse ku itariki ya: 29-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka