Kimihurura: Imodoka itwara abagenzi iragurumanye

Imodoka itwara abagenzi y’ikigo RFTC ifashwe n’inkongi y’umuriro iragurumana mu gace ka Kimihurura mu mujyi wa Kigali, ku gicamunsi cyo kuwa 28/01/2015.

Iyi modoka yo mu kigo RFTC, Rwanda Federation of Transport Cooperatives ifite nomero ziyiranga RAB 213 R ngo yari itwaye abagenzi bavaga ahitwa Zindiro bajya Nyabugogo, mu mujyi wa Kigali.

Abagenzi bari bayirimo babwiye Kigali Today ko mu gihe imodoka yagendaga babonye hatangiye gucumba umwotsi uturuka munsi yayo, uwari uyitwaye agahita ahagarara akayizimya, we n’abagenzi bose bagasohoka bakizwa n’amaguru.

Imodoka itwara abagenzi yafashwe n'inkongi y'umuriro iragurumana.
Imodoka itwara abagenzi yafashwe n’inkongi y’umuriro iragurumana.

Iyo modoka yahiriye mu muhanda ugendwa cyane yabanje gutuma ufungwa, ariko mu mwanya wakurikiyeho polisi y’u Rwanda yahageze irayizimya, ubu umuhanda wongeye kuba nyabagendwa.

Ntiturabasha kuvugana na polisi y’u Rwanda ngo tumenye ibindi kuri iyi mpanuka, ariko amakuru abari bayirimo baduhaye ni uko nta wayikomerekeyemo.

Iyi modoka yavaga mu Izindiro ijya Nyabugogo.
Iyi modoka yavaga mu Izindiro ijya Nyabugogo.
Abari bayirimo bavuga ko babonye umwotsi uturukamo hasi umushoferi arahagarara bavamo.
Abari bayirimo bavuga ko babonye umwotsi uturukamo hasi umushoferi arahagarara bavamo.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka