Umunyarwanda ari mu bazasifura shampiyona ya Afurika mu mukino w’amagare

Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi UCI, yarangije kwemeza ko Ntiyamira Jean Sauveur azaba umwe mu basifuzi(comissaire) bo muri shampiyona ya Afurika izabera muri Afurika y’epfo kuva tariki ya 9-14/2/2015.

Mu ibaruwa yandikiwe Ferwacy ituritse muri UCI, Dr Mouhammed Wagim Azzam, usanzwe ari vice perezida w’iyi mpuzamashyirahamwe ku isi, yabwiye Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ko bicaye bagasanga Ntiyamira yujuje ibisabwa ku buryo yazajya gufatanya n’abandi kuyobora iyi mikino izaba ikinwa ku nshuro ya cyenda, ikabera mu gace ka Wartburg mu mujyi wa Pietermaritzburg muri Afurika y’epfo.

Jean Sauveur Ntiyamira asanzwe amenyerewe mu mukino w'amagare mu Rwanda
Jean Sauveur Ntiyamira asanzwe amenyerewe mu mukino w’amagare mu Rwanda

Iyi mikino, biteganyijwe ko izahuriza hamwe ibihugu biri hagati ya 25 na 30 biturutse ku mugabane wose wa Afurika, hagamijwe kureba abazahiga abandi bakaba bahigika abanya Eritrea bari bigaragaje cyane mu irushanwa ry’umwaka ushize.

Biteganyijwe ko umunsi wa mbere w’iyi mikino uzaba ugizwe no gusiganwa kw’ikipe ku giti cyayo(Team Trial/course contre la montre de l’equipe) mu gihe umunsi wa kabiri n’uwa gatatu abakinnyi bazaba na bo basiganwa ku giti cyabo(Individual trial/course contre la montre individuelle) mbere yo gusiganwa mu muhanda(road race) mu minsi itatu isoza irushanwa.

Iyi nkuru nziza ku mukino w’amagare mu Rwanda, ije isanga iyindi yuko UCI yarangije gushyira u Rwanda ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa UCI ruzagenderwaho mu gutanga itike yo kwerekeza mu mikino ya Olempike 2016 izabera i Rio muri Brazil.

Ibi ni nyuma yo kwitwara neza muri Tour of Egypt yo mu kwa mbere k’uyu mwaka aho n’umunyarwanda Ndayisenga Valens ubu aza ku mwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 23 bo kuri uyu mugabane.

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dukomeze twese imihigo muri byose kandi ntituzatezuka mur ibi bikorwa bituma dukomeza kuba igihangange

komanda yanditse ku itariki ya: 28-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka