Kirehe: Yishwe akubiswe isuka ya macaku mu mutwe

Umusore witwa Gasigwa Emmanuel w’imyaka 20 wo mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe akaba n’umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, yishwe mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki 24/01/2015 akubiswe isuka mu mutwe ubwo yari aryamye.

Mushiki we witwa Mukagasana Josephine niwe ukekwaho kwica Gasigwa nyuma y’uko nyina yari azindutse agiye gutega amazi ku muturanyi we kuko imvura yari yazindutse igwa asiga uwo mukobwa mu rugo, agarutse mu minota mike asanga uwo musore amaze gupfa n’isuka yakubiswe ikiri hafi y’uburiri bwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyanya, Aléxis Rurangwa aganira na Kigali today, yavuze ko uwo mukobwa asanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, ngo no mu mwaka wa 2012 yajyanwe mu bitaro by’abafite uburwayi bwo mu mutwe i Ndera.

Yavuze ko uburwayi bwe bose bari babuzi ngo bwari ubwo kujunjama ntavuge ntagire n’uwo asagararira, ariko bikagaragara ko mu mutwe atameze neza biturutse ku bikorwa akora n’amagambo avuga.

Nyina ubabyara Mukamasabo Marthe avuga ko ababajwe n’umwana we upfuye kuko ari we yagenderagaho amufasha mu buzima bubi babayemo bwo guca inshuro.

Yakomeje avuga ko abana batatu asigaranye bose bafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe akaba ababajwe no kuba atabona amikoro ngo abavuze.

Nyuma y’urupfu rwa musaza we Mukagasana Josephine yoherejwe mu bitaro bya Kirehe mu gihe hategerejwe kwo ajyanwa mu bitaro by’abafite uburwayi bwo mu mutwe i Ndera akavuzwa.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka