Muhanga: Bakomeje guhangayikishwa no kubura amabaruwa abohereza kwiga
Bamwe mu babyeyi bafite abana batangira umwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye bakomeje kwinubira kuba batabona amabaruwa yohereza abana ku ishuri, mu gihe amasomo yatangiye mu gihugu hose kuwa mbere tariki ya 26/01/2015.
Ababyeyi n’abana basaba ko ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyakora ibishoboka aya mabaruwa akaboneka, kandi agaherekezwa n’inyandiko izafasha umwana kwisobanura ku ishuri kubera gutinda, aho kuzaherekezwa n’umubyeyi.
Kuva mu gitondo cyo kuwa mbere mu mujyi wa Muhanga wasangaga abanyeshuri bakijya ku mashuri bateze imodoka, naho ku biro by’Akarere ka Muhanga umurongo w’abana n’ababyeyi batonze ku biro by’uburezi.
Mu masaha ya saa yine, mu biro by’Akarere ka Muhanga ahabarizwa serivisi z’uburezi, ababyeyi n’abana babarirwa muri 20 barimo basaba ibisobanuro ku kibazo cy’abatarabona amabaruwa abohereza kwiga mu wa kane n’uwa mbere mu mashuri yisumbuye, aho baganira n’umukozi wa REB mu ntara y’amajyepfo wari urimo kugenzura uko amasomo atangira.
Nyuma gato yo kumva ibisobanuro bamwe mu bana n’ababyeyi bagaragazaga ko batanyuzwe kuko bari baje kureba ibisubizo nyuma y’uko bashyizwe ku rutonde rwohererejwe REB hifashishijwe ikoranabuhanga ngo bashakire abana babo ibigo batsindiye kujyamo, urutonde rwakozwe ku wa kabiri tariki ya 20 kugeza ubu bakaba batarabona ibisubizo.
Umubyeyi witwa Uwamaliya Beatrice ni umwe mu bari baje kubaza aho ibaruwa y’umwana we igeze, akaba avuga ko REB yagakoze ibishoboka kugira ngo aya mabaruwa aboneke.
Uyu mubyeyi agira ati “mu gihe amabaruwa akomeje gutinda birababaje kuba nta bisubizo kuko abana bari gukererwa, naho kuba batubwira ngo tujye kuri REB abashaka kwihuta, ndumva bigoye ku badafite ubushobozi, ndumva bazatanga ibisobanuro byanditse biherekeza umwana igihe azaba agiye ku ishuri”.
Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe uburezi, Valerie Hakizimana, yatangaje ko kuri iki kibazo ntako akarere katagize ngo kubahirize amabwiriza, kandi ko nta kundi usibye gutegereza ibizava muri REB kuko urutonde rw’abafite iki kibazo rwamaze koherezwa.
Uyu mukozi agira ati “nonese ko twohereje urutonde nk’uko twabisabwe uragira ngo tugire dute? nta kundi ni ugutegereza kuko twakoze urutonde turushyikiriza REB”.
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bwa REB buvuga kuri iki kibazo, ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 26/01/2015, umunyamakuru wa Kigali today mu Karere ka Muhanga yavuganye n’umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibizamini muri REB, Emmanuel Muvunyi maze avuga ko nta makuru yatangaza kuri telefone.
Yagize ati “umva wa mugabo we, ntabwo ntanga amakuru kuri telephone uzaze i Kigali cyangwa wohereze mugenzi wawe ukorera Kigali today i Kigali tuganire, si byo? Ahantu ndi ntihameze neza sinkorera kuri telephone”.
Ikibazo cy’abana batarabona amabaruwa bagitegereje ko REB yabasubiza kandi kibangikanye n’icy’abana basabye guhindurirwa ibigo bategereje kugeza tariki ya 02/02/2015 kugira ngo bemererwe kujya aho basabye guhindurirwa cyangwa bakaguma aho bari boherejwe mu gihe abageze ku bigo bo amasomo bayatangiye, impungenge zikaba zishingiye ku buryo abana bazasigara mu masomo n’imiyiteguro idindira kubera kutamenya aho bagomba kujya kwiga.
Amakuru aturuka mu biro by’uburezi ku Karere ka Muhanga avuga ko ababuze amabaruwa abohereza kwiga mu mwaka wa mbere n’uwa kane muri aka karere babarirwa muri 50 ikibazo cyabo akaba aricyo cyagejejwe nyine muri REB, aya mabaruwa ngo akaba yarayobye akajya ahandi cyangwa se hakaba haragaragaye ikibazo cy’imwirondoro.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
MUTABARE ABA BANA MURAKOZE.
BWANA BAYOBOZI NIMUBABARIRE ABOBANA RWOSE KANDI NABASABYE GUHINDURIRWA IBIGO MUBAGIRIRE VUBA MUBASUBIZE KUKO ABANDI AMASOMO BAYAGEZE, KURE MURAKOZE.
ababishinzwe barebe uko batabara aba bana maze babone amabaruwa batangire amasomo nk’abandi dore ko iki gihembwe ar na kigufi