Nyagatare: Umumotari yafatanywe ibinini bya magendu

Umumotari witwa Habamahirwe Leonard acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare mu Karere ka Nyagatare nyuma yo gufatanwa imiti ya magendu yari atwaye kuri moto mu mujyi wa Nyagatare.

Mu ijoro ryo kuwa 25/01/2015 ahagana saa yine z’ijoro nibwo uyu Habamahirwe yafatanywe iyi miti bigaragara ko yari iturutse mu gihugu cya Uganda.

Uyu mumotari yafashwe nyuma y’uko Polisi ihawe amakuru n’abaturage, ku bufatanye n’ingabo z’igihugu zikorera mu Karere ka Nyagatare, uyu Habamahirwe akaba yarafashwe akigera mu mujyi wa Nyagatare rwagati bikekwa ko yari ayizanye mu mafarumasi ahakorera.

Uyu Habamahirwe yari ahetse iyi miti kuri moto ndetse na nyirayo w’umudamu ariko ngo atazi amazina, akaba yarahise yiruka akimara akubona Polisi. Akomeza avuga ko bari bayikuye mu Mudugudu wa Mirama mu Kagari ka Nyagatare.

Habamahirwe Leonard yafatanywe imiti ya magendu mu mujyi wa Nyagatare.
Habamahirwe Leonard yafatanywe imiti ya magendu mu mujyi wa Nyagatare.

Habamahirwe yafatanywe udukarito 40 twa Coartem, imiti ikoreshwa mu kuvura marariya, n’ibinini ibihumbi bitatu bya Bactrim, byari mu macupa atatu byo bikoreshwa mu kuvura uburwayi burimo ubwo mu matwi.

Mu bindi yafatanywe harimo udupaki 30 turimo ibikoresho bwifashishwa mu gusuzuma indwara ya malariya, bizwi ku izina rya Malaria Rapid Test Apparatuses.

Habamahirwe yemeza ko umudamu nyiri iyi miti atamuzi kuko bahuye mu nzira akamuha ikiraka cyo kumugeza mu mujyi, dore ko ngo yamusanze mu Mudugudu wa Mirama hari ibirometero 5 kugera mu mujyi wa Nyagatare.

Umuvugizi wungirije akaba n’umugenzacyaha wungirije wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, Inspector of Police Emmanuel Kayigi avuga ko iyi miti yinjiye mu gihugu rwihishwa ivanywe Uganda kandi ko amakuru yatanzwe n’abaturage yagize uruhare mu ifatwa rya Habamahirwe Leonard.

Agira ati “Ibi ntaho bitandukaniye no gucuruza ibiyobyabwenge kuko byose bigira ingaruka mbi ku buzima by’ababinywa”.

Iyi niyo miti ya magendu yafatanywe Habamahirwe.
Iyi niyo miti ya magendu yafatanywe Habamahirwe.

Akangurira abaturage kwirinda bene ubu bucuruzi kuko buteza igihombo igihugu.

Abaturage muri rusange bakangurirwa kwishyura ubwisungane mu kwivuza kandi bakabukoresha igihe barwaye mu rwego rwo kwirinda guhura n’iyi miti ya magendu yabagiraho ingaruka.

IP Kayigi avuga ko hari ubucuruzi bwinshi bwemewe n’amategeko abantu bakora, aho kwishora muri bene ubu bucuruzi butemewe. Uretse kuba icyaha ngo no gushora amafaranga muri bene ubu bucuruzi ni ukuyatwika.

Yakanguriye abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi kandi bagatanga amakuru ku bacuruza imiti ya magendu n’ibindi byaha.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka