Bugesera: Afunzwe akekwaho guha umupolisi ruswa

Kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera hafungiye umugabo witwa Twahirwa Jean Nepo w’imyaka 29 y’amavuko, akekwaho guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 70 kugira ngo arekure abo mu muryango we bari bafunze.

Twahirwa wo mu Kagari ka Rurenge, Umurenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, yatawe muri yombi kuwa 24/01/2015, ubwo yari aje kureba abo mu muryango we bafungiye kuri polisi.

Polisi itangaza ko ubwo Polisi yari iri mu kazi ko gukora umukwabu wo gufata abantu benga n’abakora inzoga z’inkorano n’abacuruza ibiyobyabwenge yafashe abantu batandukanye, maze hafatwamo n’abavandimwe b’umugabo witwa Jean Nepo Twahirwa bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.

Twahirwa ubu afungiye kuri sitasiyo ya Nyamata.
Twahirwa ubu afungiye kuri sitasiyo ya Nyamata.

Bagejejwe kuri sitasiyo ya polisi nibwo Twahirwa yaje kubafunguza ashaka guha ruswa y’ibihumbi 70 umupolisi wari uri ku kazi ngo amworohereze amurekurire abavandimwe maze ahita afatirwa mu cyuho, ubu na we akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.

Twahirwa yiyemerera icyaha ariko akagisabira imbabazi avuga ko yabitewe n’uko yashakaga gufunguza abo mu muryango we.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, ashimira uyu mupolisi wafashe uyu munyacyaha, akagira inama abaturage ko batagomba guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya.

Ati “abaturage bagomba kumva uburemere bwo gutanga ruswa kuko ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi, nkaba nsaba buri wese gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha”.

Twahirwa naramuka ahamwa n’icyaha azahanwa n’ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Amategeko avuga ko umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko, cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abantu bagiye banyura mu nzira zemewe bakirinda gutanga ruswa.Ariko abantu baranasetsa.Ubwo yabonaga yaha ruswa umupolisi akayifata.Ruswa ni mbi nibayireke kuko imunga ubukungu bw’igihugu.

Rwego yanditse ku itariki ya: 27-01-2015  →  Musubize

Abantu bagiye banyura mu nzira zemewe bakirinda gutanga ruswa.Ariko abantu baranasetsa.Ubwo yabonaga yaha ruswa umupolisi akayifata.Ruswa ni mbi nibayireke kuko imunga ubukungu bw’igihugu.

Rwego yanditse ku itariki ya: 27-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka