Kirehe: Ashoje ayisumbuye yirihira nyuma yo gukora ubushumba n’ubuyaya

Umukobwa witwa Bamusonere Esther ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye yirihira abikesha kuboha ibiziriko no guhimba imivugo, nyuma yo gukora umwuga w’ubushumba n’ubuyaya.

Uyu mukobwa ufite imyaka 21 atuye mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, akaba yiga mu mwaka wa gatandatu muri Collège APPEKA Kabarondo.

Aganira na Kigali today, yavuze ko inzira yanyuzemo ari ndende ndetse ayigereranya n’inzira y’umusaraba ya Yesu kuko kuba afite aho ageze byamugoye cyane.

Bamusonere avuga ko yarerewe kwa nyirakuru atazi umubyeyi wamubyaye kandi ariho. Nyirakuru yitabye Imana muri 2003 ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ahita ayareka kubera kubura ubushobozi agana inzira yo kuragira inka kuko nta wundi muntu wagombaga kumwitaho kandi ari n’umwana muto.

Kuva muri 2003 kugera muri 2005 yakoraga akazi ko kuragira inka aza kukareka kuko yumvaga kamuvuna, ajya gusaba akazi ko gukora mu rugo kuva 2005 kugeza muri 2008.

Ngo mu buyaya yahuye n’ubuzima bubi kuburyo nta nkweto yagiraga ndetse kamambiri imwe yagiraga yamucikiragaho akayidodesha urudodo rw’umufuka.

Bamusonere yatangiye amashuri yisumbuye akura ubushobozi mu kuboha ibiziriko.
Bamusonere yatangiye amashuri yisumbuye akura ubushobozi mu kuboha ibiziriko.

Muri 2008 ngo yaje guhura na Nyina ariko asanga nawe ni umukene amusabye kujya mu ishuri nyina amubwira ko ntacyo yamumarira kuko nawe atishoboye, ariko kubera ko yakundaga ishuri yigiriye inama yo gushaka imibereho ngo abone uko yasubira mu ishuri.

Yagize ati “nkimara kubura nyogokuru nabuze aho mba njya gusaba akazi k’ubushumba ndagakora mbona birangora, nsaba ak’ubuyaya i Rwamagana na Karangazi mpembwa 2000 ku kwezi baranyambura mbivamo, nyuma nza guhura na mama musabye kunjyana mu ishuri ambwira ko ntacyo yamarira ko atishoboye nyoboka iy’ibiziriko”.

Kubera gukunda ishuri yatangiye kuboha ibiziriko ngo abone amafaranga y’amakaye. Umugambi we wagezweho kuko yaboshye ibiziriko bibona abaguzi kimwe kigura amafaranga 100, abona amafaranga yo kwifashisha ku ishuri n’amakaye ahita asubira mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

Muri 2010 yaje kujya mu mashuri yisumbuye ariko ubuzima bw’ishuri nabwo ngo ntibwamworoheye kubera ubukene, niko kwigira inama yo kugura inkweto za rugabire kuko ari zo yabonaga zamara igihe.

Ngo abanyeshuri n’abarezi bagiye bamwamagana ngo nta mukobwa wo kwigana rugabire bageze aho babona nta kundi byagenda baramureka, ubwo buzima bubi bukamutera kwiga adatuje.

Nyuma yaje kwiyumvamo impano y’ubuhanzi bw’imivugo aho umuvugo wa mbere yanditse yawuvuze bakamuha amafaranga 300 agura amakaye.

Kuboha ibiziriko yabaye abihagaritse akomeza umwuga w’ubuhanzi agenda azamura impano ye umuvugo uva kuri 300 ugera ku bihumbi 5000, ubu ukaba ugeze ku bihumbi birenga 30000 ndetse ageze ku rwego rwo guhatanira ibihembo ku rwego rw’igihugu.

Bamusonere asaba urubyiruko gukora kandi rukanyurwa na duke twiza.
Bamusonere asaba urubyiruko gukora kandi rukanyurwa na duke twiza.

Igihembo kinini yabone mu buhanzi bwe ni mudasobwa igendanwa (Laptop) n’ibihumbi 140 by’amafaranga y’u Rwanda yahembwe abaye uwa mbere mu rwego rw’igihugu mu kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 20 mu irushanwa Walk to remember.
Avuga ko amafaranga akorera ayifashisha mu kwishyura amashuri no gufasha mu rugo kuko umubyeyi we atishoboye.

Ati “amafaranga nkorera mu mwaka amfasha mu kuriha ishuri no mu bindi bikenerwa mu rugo. Ari nk’uyabika hamwe sinabura amafaranga arenga ibihumbi 500 mu mwaka”.

Inama agira urubyiruko rudafite akazi

Arebye ubuzima bubi yanyuzemo none akaba agejeje impano ye y’ubuhanzi bw’imivugo ku rwego rw’igihugu ari nako yirihira amafaranga y’ishuri, Bamusonere arasaba urubyiruko gukora rugakura amaboko mu mifuka.

Ati “inama nabagira nibafashe amaboko yasi bakore, ubundi uhera ku kantu gato. Nk’ubu abambonaga mboha ibiziriko baransekaga cyane ariko ubu ntacyo mbaye. Hari bagenzi banjye b’abakobwa bambwiraga ngo sindi mubi twigendere ba Kiyobe (shuga dadi) barahari bafite amafaranga, none ubu iyo ndebye abo bakobwa mbona babayeho nabi kuko bamwe muri bo banduye SIDA” .

Aravuga ko ari byiza gufata duke twawe utari butemo amarira ndetse ngo ntabwo ibintu bwakwizanira udakoze.

Bamusonere avuga ko narangiza amashuri ye azazamura inganzo ye akagera ku rwego rwo hejuru.

Ati “inzira nanyuzemo ni ndende nindangiza amashuri nzakora cyane ngere ku rwego rwo hejuru ngire icyo nimarira kigaragara, ku buryo erega nabona n’amashimwe yo gushima Imana kuko ibyambayeho ntibisanzwe nta kuntu wava mu buyaya ngo ube ugeze ahangaha unambonye ntiwakeka ko nabaye umuyaya da!”.

Mutuyimana Servilien

UMUVUGO BAMUSONERE YAGENEYE KIGALI TODAY

RUBUGA RUGARI RWIZIHIYE U RWANDA

Mbe rubuga rugari rwizihiye u Rwanda
Nshongore nshima igikaka mu bikaka
Uwambitswe umudende ku bw’amakuru meza
Uwambitswe umudende nzatendereza iteka
Ikaba Kigali today imfura yifubitse umugisha

Uwankuye mu icuraburindi ry’iteka
Uwankijije ikamba ry’ubujiji bw’iteka
Uwagabye amashami agasaga u Rwanda
N’inama zidushishikariza gushora imishinga
Ngo ubushomeri tubuhe ishoti

Kigari today rubuga rwiganjemo urugwiro
Uwashibutseho ishami KT.Radio
Abacukumbuzi bayo baca umuco w’ico
Bakaducengeza ubupfura ngo bupfuke ubupfapfa
Ramba rimba rubuga rugari rwizihiye u Rwanda

Ngushimye ntashimashima kuko unshimisha
Ushaka amakuru ashingiye ku bushishozi
Rubuga rwizihiye u Rwanda ubwiza bwawe
Nzabutendereza iteka dore rwose
N’umusibo ejo ejobundi TV yawe irahasesekara nta gisibya
Abanyamakuru b’umwuga bo ni ibisanzwe
Mbe rugwiro nshima iteka enda ngwino
Unkore mu minwa nkumwenyurire
Turwanye ubwaku n’ubwigunge i Rwanda
N’abatarasakarwa n’akeza kawe bakumenye
Kuko ubwiza bwawe burangwa n’amakuru yubaka

Kigali today mu bukungu ntimuhatangwa
Mutwigisha kwihaza mu biribwa iwacu
Ubu ba cyabitama amatama atemba itoto nta rutoto
Amata, amagi n’imboga rwatsi, ibinyamafufu
N’agafu ka sosoma byafungiye amaferi mu mafunguro

Kigali today mu burezi ntuhatangwa
Twarajijutse dutera imbere ku bwawe
Nta roro no kwirarira kuko udushishikariza kwishorera imishinga
Ngo tutazashakana ubushomeri hagashibuka ubushubaziko

Kigali today mu buhinzi n’ubworozi muratujijura
Ubu mubyaro ntiwarora ibirori mu biraro
Turakama diridiri dore si donyidonyi
Siporo n’umuco nti muhatangwa
Bigatuma nanjye agasizi kazi nshishikara mbashagara
Ngo ejo ntazaba ishashi y’ishirasoni

Kigali today ni ubukombe itanga imbuzi
Ikakuvuganira aho udashyikira nta kubogama
Ahari ibango nta banga ntibera ntibererekera ibibi
Amakuru avuguruye niho avomwa
Reka nyivuge nivunure ntivuguruza
Kuko ibyo mvuga si ivuzivuzi yaratuvuguruye

Ndayisubitse iyi nganzo itaganzwa
Ndi agati katonwa kiterekewe n’Imana
Iti “jya ugenda usige ubasige ninjye wakwisigiye”
Nanjye ngasiga bagasigara basiganuza.

Bamusonere Esther
Akarere ka Kirehe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nukuri iyinkuru ya Bamusonere iranejejepe burya Imana ikurakurepee
Nyuma yiyinkuru mbonye nishimiyeko namwiboneye amaso kumaso

Mbegumukire muri kayinza
Nokumureba gusa biranejeje

Cyakora abihebye muhumure gusa biva mugusenga ubundi ugakora Imana ikakugirira neza,
MUGIRAMAHORO

Habakurama vedaste yanditse ku itariki ya: 5-10-2023  →  Musubize

Age ashima imana kuko si ibya buri wese

nayituriki hassan yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

nubwo ubuzima bwaba bugoye bute iyo wihagazeho uranesha

kabera yanditse ku itariki ya: 27-01-2015  →  Musubize

abandi ba jeunes nabo barebereho

obama yanditse ku itariki ya: 26-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka