Injyana Gakondo yiyongereye muzo Knowless asanzwe akora

Umuhanzikazi Knowless aratangaza ko atahinduye injyana asanzwe akora akerekeza muri njyana Gakondo, ahubwo ko yiyongere mu zo akora.

Ni nyuma y’uko Knowless akoze indirimbo “Mwungeri” mu njyana ya Gakondo ikanyura benshi, bigakomeza kuvugwa ko yaba yarinjiye muri iyi njyana akareka izindi yakoraga, ndetse ngo bikaba binashoboka ko yaba azajya akorana na Producer Bob akarekera aho gukorana na Clement.

Knowless avuga ko ataretse injyana asanzwe akora akayoboka gakondo.
Knowless avuga ko ataretse injyana asanzwe akora akayoboka gakondo.

Mu kiganiro KT Idols gica kuri KT Radio, Radiyo ya Kigali today, umuhanzikazi Butera Knowless yatangaje ko atahinduye injyana ahubwo ko azajya akora iyo njyana bitewe n’uko inganzo yaje.

Knowless kandi anahakana amakuru avuga ko yaba yararetse gukorana na Producer Clement ndetse bikanemezwa na Clement Ishimwe, umuyobozi wa KINA Music ifasha ikanareberera inyungu za Knowless.

Ishimwe Clement umujyanama wa Knowless nawe yemeza ko azakomeza injyana asanzwe akora ariko agakora na gakondo igihe bibaye ngombwa.
Ishimwe Clement umujyanama wa Knowless nawe yemeza ko azakomeza injyana asanzwe akora ariko agakora na gakondo igihe bibaye ngombwa.

Mu kiganiro gito ku murongo wa telefoni, Clement Ishimwe yagize ati “Ntabwo Knowless yahinduye injyana yakoraga, Gakondo ni injyana yiyongereye muzo yari asanzwe akora, nibiba ngombwa bitewe n’uko abantu babikunze cyane ko abishoboye nk’uko bakomeje kubimubwira azakora n’izindi nyinshi za Gakondo”.

Ibi byatangajwe na Knowless ndetse na Clement bikuyeho urujijo ndetse bikaba bisobanuye ko hashobora kuzagenda humvikana n’izindi ndirimbo nyinshi z’umuhanzikazi Knowless zikoze mu njyana ya Gakondo mu gihe inganzo ariho imwerekeje.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka