Huye: Batanu mu bakomerekeye mu mpanuka baraye mu bitaro
Mu Mudugudu wa Cyayove, Akagari ka Mwurire, Umurenge wa Mbazi ho mu Karere ka Huye aho bakunda kwita “ku mukobwa mwiza”, mu masaha ya saa kumi z’umugoroba wo ku cyumweru tariki ya 25/01/2015 habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa coaster ifite ibiyiranga RAC 551 H, abari bayirimo barakomereka, batanu bakaba baraye mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).
Iyi modoka yo muri sosiyete itwara abanyeshuri yitwa “Student Safety Bus” yavaga mu mujyi wa Kigali yerekeza mu Karere ka Huye.
Abaturage babonye iyo mpanuka iba bavuga ko iyi modoka yirukaga cyane ari naho bahera bakeka ko yaba ariyo mpamvu yateye iyi mpanuka.
Nzikobanyanga Nardi wari uri hafi y’ahabereye iyi mpanuka avuga ko yabonye imodoka imanuka yiruka cyane, ku buryo ngo na mbere y’uko ikora impanuka we ngo yari yamaze kubona ko iri bugwe.
Ati “Imodoka iza nari mpagaze hano ku mbuga, ibyo aribyo byose n’ubwo nari mpagaze ku mbuga nayirebaga neza cyane, nkiyibona muri jyewe nari namaze kubona ko iyo modoka iri bugwe, kuko yagendaga yiruka cyane kandi isimbagurika mu muhanda ku buryo uwayirebaga wese yabonaga ko iri bugwe nta kabuza”.
Uyu mugabo akomeza avuga ko iyo modoka ikimara kugwa ngo abari aho hafi bahise batabara, batangira kuvanamo abakomeretse baburiza indi modoka ibajyana kwa muganga.
Ibyo kuba iyi mpanuka yaba yatewe n’umuvuduko ukabije kandi biranemezwa na CSP Hubert Gashagaza, ukuriye ubugenzacyaha akaba n’umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo uvuga ko amakuru polisi ifite ari ay’uko iyo modoka yihutaga cyane.
CSP Gashagaza asaba abashoferi kwitonda muri iki gihe cy’itangira ry’amashuri bagatwara imodoka ku muvuduko muto mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Agira ati “Inama ni uko bagomba kwitonda kuko nibo mvano y’impanuka zo mu muhanda, bagatwara imodoka bitonze bafite controle y’ibyo bakora”.
Abaturage batabaye abari muri iyi mpanuka bavuga ko mu bantu basaga 30 bari bari muri iyi modoka, abatari bakomeretse ni batanu gusa. Mu bakomeretse bose kugeza ubu batanu nibo baraye muri CHUB, umwe muri bo akaba ariwe bigaragara ko yakomeretse bikabije.
Ruzindana Charles
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|